Site icon Rugali – Amakuru

Me Ignace Rusagara akomeje guhumura abanyarwanda nkaba Mutangana ariko benshi bakomeje kuvunira ibiti mu matwi!

Uburyo Mutangana Jean-Bosco yaragiye kwicwa imana ikinga akaboko akizwa n'umwana aherutse kwibaruka

Mutangana Jean-Bosco wahoze ari umushinjacyaha mukuru mu Rwanda nawe ba bicanyi ba Kagame bari bamwishe imana ikinga akaboko nako akizwa n’uruhinja aherutse kwibaruka we n’umugore we. Yari agiye kwicwa nk’abandi benshi nkaba Kizito Mihigo, Me Donat Mutunzi, Kalisa Mupende, Alexia Mupende n’abandi benshi umuntu atarondora ngo arangize. Kagame ntakica abahutu gusa kuko abo bantu bose mbabwiye hafi ya bose ni abatutsi, gusa ikibabaje nuko bicwa intore zirebera kandi zigahitamo kwemera ibinyoma bya leta ya Kagame ikoresha iyo imaze kwica inzirakarengane. 

Ubu koko abantu bazakomeza batege agakanu kugeza ryari? Nubwo Mutangana yarusimbutse akaba afunzwe azira ikinyoma urebye wagirango cyahimbwe n’umwana ufite imyaka 7, byagobye kugaragarira buri wese ko Kagame atifuza kumva Mutangana yiregura ko bamubeshyeye ku cyaha cy’impapuro z’impimbano. Birashoboka ko bazamuhimbira ibindi byaha bikomeye niyanga kwemera icyaha bahibye no gusaba imbabazi. Me Rusagara kuri Radio Itahuka ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Serge Ndayizeye, yasobanuye neza uburyo Jean Bosco Mutangana yafashwe ndetse n’uburyo yarusimbutse:

Exit mobile version