Site icon Rugali – Amakuru

Me Evode Uwizeyimana yagaragaje uko ikibazo cy’abapfobya Jenoside bifashishije internet cyakemuka.

Mu nama nyunguranabitekerezo ku miterere y’ibyaha byambukiranya imipaka n’ingamba zo kubirwanya, yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama mu cyumba cy’inama cya Sena y’u Rwanda; icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya ryayo cyagarutsweho nka kimwe mu byaha byambukiranya imipaka kigoye u Rwanda kuko gikorerwa mu ikoranabuhanga bigoye kugenzura.

Perezida wa Sena, Bernard Makuza, yavuze ko ibyaha ndengamupaka bifite aho bihuriye no gukumira, guhana, kurandura ingengabitekerezo no kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikwiye kuko hari ibyaha bijyanye na byo bishobora kubera mu Rwanda bikambuka bikajya hanze cyangwa bikava hanze mu mahanga bikaza mu Rwanda.

Ati “Tuzi twese ko hari abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu mahanga usanga ari nabo kenshi bayihakana bakanayipfobya, bahora bagerageza kwigisha iyo ngengabitekerezo mbi mu bihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda.”

Minisitiri Uwizeyimana yavuze ko bigoranye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano kuko hari icyuho mu mategeko cyane cyane mpuzamahanga, atuma kugeza ubu aho Col.Theoneste Bagosora uri ku isonga ry’umugambi wa Jenoside afungiye afite mudasobwa na internet.

Ati “Ntakuntu dushobora kuvuga ngo turimo guhangana n’ibi bintu na Bagosora aho afungiwe afite mudasobwa, internet ndetse yihuta, ashobora kujya ku kinyamakuru nawe agatanga igitekerezo.”

Uyu Bagosora yakatiwe gufungwa burundu ariko mu bujurire ahanishwa igifungo cy’imyaka 35. Ubu ari kurangiriza igihano muri Mali.

Uwizeyimana yakomeje avuga ko yagerageje kubaza abahanga kuri mudasobwa bakamubwira ko hari abandika ku mbuga nkoranyambaga no ku bitangazamakuru byo kuri internet amagambo asenya igihugu, bandikira mu mahanga cyangwa bagakoresha ’Cyber Cafe’ ku buryo kubatahura bigoranye. SOMA INKURU YOSE

Exit mobile version