Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’ishyaka PS Imberakuri igice kiyobowe na Me Bernard Ntaganda ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda aremeza ko umuyobozi w’iryo shyaka yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.
Mu kiganiro umunyamabanga wihariye wa PS Imberakuri bwana Protais Niyitegeka yagiranye n’Ijwi ry’Amerika yavuze ko igipolisi cyaraye ku gipangu/urugo rwa Me Bernard Ntaganda. Yavuze Ko abapolisi 4 bahageze mu ma saa yine z’ijoro bakomanze umuzamu yanga kubakingurira biba ngombwa ko umwe mu bapolisi yurira igipangu akingurira bagenzi be.
Umunyamabanga wihariye wa PS Imberakuri yavuze ko perezida fondateri yanze gukingura inzu muri icyo gicuku burinda bucya.
Yavuze ko mu gitondo Polisi yinjiye mu nzu irasaka itwara ibirango by’ishyaka PS Imberakuri ndetse n’inyandiko zayo. Bwana Protais Niyitegeka yemeje ko mu ma saa tatu za mu gitondo igipolisi cyatwaye Me Bernard Ntaganda n’umukobwa we Scovia Uwamahoro ku mpamvu zitaramenyekana.
Mu kiganiro n’umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa yagiranye n’Ijwi ry’Amerika mu ma saa Sita z’amanywa zibura iminota mike yavuze ko ayo makuru y’itabwa muri yombi ry’umuyobozi wa PS Imberakuri ari mashya kuri we. Yabwiye umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika ko nayamenya aza kuyamutangariza.
Me Bernard Ntaganda ni Prezida fondateri w’ishyaka PS Imberakuri ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda. Yagombaga kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu 2010 ariko ntibyamukundira.
Inkiko z’u Rwanda zamuhamije ibyaha byo kugambirira guhungabanya umudendezo w’igihugu zimuhanisha imyaka ine y’igifungo.
Uyu mugabo ntiyariye umunwa mu kwamaganira kure ihindurwa ry’itegeko nshinga ngo perezida w’u Rwanda Paul Kagame abone amahirwe yo kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.
Ni inkuru y’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa.