Site icon Rugali – Amakuru

Mbwiye umuntu wese wihoreye ko yampemukiye. Mwatumye biba kimwe kimwe! Umwicanyi yaba uwihorera cg uwabitojwe, mwese muri bo

Mbajije umuntu nzi wakozweho na genocide, ntese kuki na kera twe tujya mu kwibuka utazaga? Ati erega Mireille byabaye match nul🤐. Ati cyagihe mwari abana murwaye macinya jye nararize ndahora ati ariko aho twabashakishaga muri orphelinats zitandukanye, nagiye nihurira n’abahutu za Kabuga na Ndera ati nuko tugarutse Kicukiro ndababura.

Ati mbwirwa ko basangwaga mu buhungiro bagapakirwa ntibagaruke! Ntese nka naka na naka ibyo uvuga barabizi, ati ntawutabizi, twaranabiganiraga Turira ati ariko nyuma byaje kuba inkuru itavugwa.

Jye rero wayibwiwe ndayivuze! Mbwiye umuntu wese wihoreye ko yampemukiye. Mwatumye biba kimwe kimwe! Umwicanyi yaba uwihorera cg uwabitojwe, mwese muri bo. Ubonye iyo mubica bari in action, none ngo mwategereje mwafashe, mutari in danger, aho kubazana imbere y’ubutabera muti reka tubishyure?

Ntese abicwaga byabaga kugenzurwa ko bishe, ati have aribyo ntibaba baricanywe n’abana babo! Mbega ishyano ryagwiriye u Rwanda! Mbega ngo agahinda kacu karapfukiranwa nibyo mushaka kugira ipfunywe!

Nkuko buri muhutu atazazira ko bamwe mubo basangiye ubwoko bamaze abantu, nanjye muhutu wiciwe cg muzairois, ntuzambare mubihoreye, mu baguhekuye, turi bamwe, tuzize abakurura bishyira aho gushaka ubumwe n’ubwiyunge nyakuri.

Nzakumbura benshi nabuze icyo gihe ariko aho kwemererwa kubibuka wowe wataka ukitwa amazina kandi ubabaye nkanjye, reka njye mbikora bucece kuko n’ubundi si ukwezi cg italiki ahubwo n’abanjye nibuka.

Muhe izina atazibagirana! Bara ijoro waraye, ntiwemere ukuvuguruza cg ngo akuvugiremo. Nitwa Abewe wa Kagabo Ka Basomingera ba Ngongozi, nkurahiye ko nkuteze yombi, mbwira ndumva!

Mimi Kagabo

Exit mobile version