Site icon Rugali – Amakuru

Mbwire Akana Alice mwene Nsekalije Aloys

Mbwire Akana Alice mwene Nsekalije Aloys

Akana mwene Nsekalije Aloys alias “Macinya” arashyushye cyane mu gushaka kujandika abahutu bose muri génocide yakorewe abatutsi. Ngo basabe imbabazi! Ese aho si icyasha Se umubyara yasize .

Benshi mu nkotanyi bazi genocide intellectuel Nsekalije Aloys yakoreye abatutsi muri rusange n’ abo yitaga benewabo (abanyenduga , abima amashuri, cg se nabamunyuze mu myanya y’ intoki, akabatsindagiraho icyapa cy’ iringaniza.

Ntiyarekeye aho, kuko yabaye ku isonga ryo gushaka kwica abatutsi abita ibyitso. Ubwo FPR yateraga, turibuka imbaga y abantu yafashwe ngo n’ ibyitso, barundwa kuri stade i Nyamirambo no mu magereza, barakubitwa bagirwa intere.

Nsekalije ubwe yagiye kureba Habyarimana ngo atange uruhushya babice amahanga atarasobanukirwa! Habyarimana aranga. Nsekalije ataha yijujuta asiga amubwiye ngo “wanze kwica abatutsi ariko bo bazakwica”.

Ngirango Akana Alice yali muto icyo gihe, ariko wenda marraine we yaba yarabimubwiye kuko byavugiwe iwabo muli salon. Ingoma bashinja gukora genocide rero n’ ingoma Nsekalije n’ abandi baheza nguni nkawe bari barimo. Ntabwo ari abahutu bose bijanditsemo.

Tuge tumenya umubi tumubaze ububi bwe aho kumuhishira mu kigundi cy’ abantu benshi. Biroroshye kubeshya no kubeshyera abandi.

Umusomyi wa Rugali
Bizimana

Exit mobile version