Site icon Rugali – Amakuru

Mbonyumutwa Ruhumza aribaza ati: “Ese kugira uburenganzira n’agaciro baririmba mu gihugu, bisaba kuzunguza ibendera rya FPR?”

Mbonyumutwa Ruhumuza

Mbonyumutwa Ruhumuza arasubiza Igihe.com, ikinyamakuru cya Kagame, aho gusubiza ku makuru ababirigi batangaje binuba ko Kagame afite ba meneko n’abicanyi benshi amaze koherereza mu Bubiligi, ahubwo bahisemo kuyobya uburari bibasira bamwe mu mpirimbanyi za demokarasi batuye mu Bubiligi harimo na Mbonyumutwa Ruhumuza.

Mbonyumutwa Ruhumza aragira ati: “Harjya ngo uru nirwo Rwanda baturatira, ngo baduhatira gusura , ngo tukirebera par nous même? Igihugu, inzerezi yambere ihise yemerewe,guharabika, uko ishatse , igahimba, ikabarangura mu byondo abantu, hanyuma bakanayiha urububa? Igihugu abatazunguza ibendera rya FPR badafite agaciro cyangwa uburenganzira namba, Kuburyo umuhisi wose ashobora kubagaraguza agati uko y’ishakiye nta conséquences Kandi Abategetsi bu Rwanda bahora bigamba ko bafite amategeko bagenderaho? Ese kugira uburenganzira n’agaciro baririmba mu gihugu, bisaba kuzunguza ibendera rya FPR?”

Inkuru ya Igihe.com: “U Bubiligi, indiri y’ibyihebe n’abicanyi b’Abanyafurika.”
Ubusanzwe, ibikorwa by’iperereza ni ibintu bisanzwe kandi by’ingenzi ku mutekano w’igihugu. Ubutasi kandi ni igikoresho cy’ububanyi n’amahanga kuko bufasha za Guverinoma kumenya uko zikorana n’inshuti, abanzi. Muri make, ubutasi bufasha guverinoma kumva imiterere n’imikorere y’isi.

Buri mwaka za Guverinoma zigenera amafaranga ahagije ibijyanye n’ubutasi. Biri mu buryo butandukanye: Urugero, nk’itangazamakuru ni igikoresho cy’ubutasi kuko gifasha leta kwigaragaza neza mu mahanga, rikarika mu mitwe y’abaturage b’ibindi bihugu ari nayo mpamvu baryita ‘Imbaraga zikoresha uburyo bwo kureshya’ (Soft Power).

Hari ibihugu bimwe bya Afurika byahisemo gufata ubutasi bwabyo ngo bukorane n’ubw’ibindi bihugu bikomeye ku isi. Icyakora nibyo bihugu usangamo ahanini umutekano muke muri Afurika. Kubw’amahirwe, u Rwanda ntiruri muri ibyo.

Nubwo ruherereye mu gace katavugwaho rumwe mu bijyanye n’umutekano ku Isi, u Rwanda rwabashije gusigasira umutekano warwo aho abaturage bagenda amasaha yose haba ku manywa na nijoro ntacyo bikanga. Abanyamahanga bahitamo u Rwanda nk’ahantu ho gukorera inama zikomeye, kuhaza mu biruhuko n’ibindi.

Umutekano mu Rwanda si uw’abantu gusa. Ingagi nazo zirabihamya. Zaje kumva ko nta handi zaba uretse ku ruhande rw’u Rwanda muri Pariki y’Ibirunga mu gihe ku rundi ruhande ziba zihigwa. Mu Rwanda niho zishimira kwizihiza isabukuru y’amavuko n’umuhango wo kuzita amazina imbere y’ibyamamare kuri za televiziyo, abaherwe, ibyamamare mu bijyanye no gufasha, abanyamideli bakomeye n’abandi.

None se byageze bite ngo tubashe gushyiraho ahantu hatekanye mu karere kuzuyemo umutekano muke? Reka nifashihe amagambo ya Perezida Kagame, aho yagize ati “Dukora ubutasi kandi tubukora neza. Tuzi byinshi ku banzi bacu. Tuzi byinshi ku bafasha abanzi bacu kandi tuzakomeza [Gukora ubutasi]”.

Icyakora, ntabwo dukeneye gukora ubutasi ngo tumenye ko ku butaka bw’u Bubiligi habaye indiri y’abanzi bacu n’ababashyigikiye. Baratekanye, barafashwa ku buryo babikora ku mugaragaro, muri za kaminuza, mu nsengero, mu nama z’abanyapolitiki no mu itangazamakuru.

Twese twaguye mu kantu mu cyumweru gishize, ubwo hakwirakwiraga amashusho y’abanyarwanda bari kubyina mu gitambo cya misa cyabereye mu Bubiligi cyo gusezera kuri Sylvestre Mudacumura, umujenosideri ruharwa w’icyihebe uherutse kwicirwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akicwa n’ingabo za Congo.

Muri ayo mashusho, hari umugabo wumvikana avuga ati “Twese twahuriye hano ngo twibuke ubuzima bwa Sylvestre watubereye umubyeyi twese…”

Nta polisi yo mu Bubiligi, Polisi mpuzamahanga cyangwa igisirikare cy’u Bubiligi cyigeze cyumva ko ari ngombwa kugera kuri urwo rusengero ngo bate muri yombi ‘abo bana buzuye ingengabitekerezo’ bashyigikira FDLR ku mugaragaro, umutwe w’iterabwoba mu Rwanda, muri Loni, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku rutonde rwa Polisi mpuzamahanga hakaba haranatanzwe impapuro nyinshi zo guta muri yombi abayobozi bawo.

Niba harakozwe umuhango wo kumusabira yapfuye, wakwibaza uko Mudacumura yakirwaga ubwo yabaga yagiye mu Bubiligi gushaka inkunga n’intwaro zo kwifashisha bagirira nabi abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo b’inzirakarengane.

Muri abo bana, aba Mudacumura babayeho mu bwisanzure mu Bubiligi harimo abashinzwe ubukangurambaga no gushakira inkunga FDLR, bose bakorera ku mugaragaro nta bwoba uretse wenda ubwoba bwa maneko z’u Rwanda.

Sinigeze mbona amashusho y’umusigiti mu Bubiligi, abana ba Abubakr Al Bagdadi baterana ngo bamwibuke nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika atangaje urupfu rwe.

Iki nicyo gihugu cyitatsa ngo ba maneko b’u Rwanda bariyo babangamira abatavuga rumwe na Leta. Buri Ambasade y’igihugu cy’i Burayi i Kigali iba ifite ushinzwe ibikorwa bya gisirikare uyihagarariye , nyamara u Bubiligi bwo bufite bane niba atari batanu. Ibaze ibyo birirwa bakora i Kigali… mu gihe nta cyihebe cy’Umubiligi kibarizwa ku butaka bw’u Rwanda.

Reka turebe noneho kuri abo itangazamakuru ryo mu Bubiligi ryita abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Bamwe ni abo bagiye mu rusengero, abandi ni abakoze Jenoside bihisheyo, urubyaro rwabo rwahindutse abaturage b’u Bubiligi bahisemo inzira y’ababyeyi babo y’ivangura rigamije jenoside n’ihakana rya Jenoside.

Akazi kabo ni ugushakisha inkunga yo gufasha imitwe y’iterabwoba mu Burasirazuba bwa Congo, u Burundi na Uganda no gutera ubwoba abacitse ku icumu rya Jenoside baba mu Burayi, bashaka kugaragaza abakoze Jenoside bari mu Burayi no mu bihugu byo muri Amerika no gutanga ubuhamya babaziho.

Mbere y’uko Sylvestre Mudacumura yicwa, yari yarasuwe n’itsinda ry’abana bakomoka ku bakoze Jenoside bimbumbiye mu cyiswe ‘Jambo ASBL’ ibarizwa mu Bubiligi. Bifashe amashusho bari mu mashyamba ya Congo hamwe n’umubyeyi wabo w’icyihebe, bamugaragaza nk’intwari ibarwanirira, ayo mashusho bayashyize kuri YouTube.

Ese hari umwe muri urwo rubyiruko waba warahaswe ibibazo cyangwa ngo atabwe muri yombi ubwo basubiraga mu Bubiligi? Nta n’umwe. Ahubwo ku rundi ruhande, bahise biyamamariza imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi baza kuvanwa ku rutonde nyuma y’uko Abanyarwanda bamaganye imitwe ya politiki yari yabashyize kuri lisiti y’itora.

Ibaza bibaye ari ibyihebe by’i Burayi byifashe amashusho bica imitwe Abaturage muri Syria bigashyira ayo mashusho kuri YouTube, bikagaruka iwabo byishimye ngo bikomeze kwinjiza abandi ari nako bishimagiza Leta ya Kiyisilamu…

Jambo ASBL kandi yarwanyije bikomeye umushinga w’itegeko rihana ihakana n’ipfobya rya Jenoside mu Bubiligi ariko baratsinzwe. Nubwo itegeko ryatowe, bakomeje ivangura rigamije Jenoside birengagije iryo tegeko kandi ntacyo babazwa n’ubutabera bw’u Bubiligi.

Abagize Jambo ASBL baherutse gusohora inkuru bakwena abarokotse Jenoside bagaragaye nk’abatangabuhamya mu rubanza ruri kuba rwa Fabien Neretse, umwe mu bahoze ari abayobozi bakomeye mu butegetsi bwakoze Jenoside ukurikiranwe n’u Bubiligi ku byaha bya Jenoside, itsembabwoko n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Buri mwaka, inama zirakorwa muri za Kaminuza zisuzuma Jenoside yakorewe Abatutsi, imirongo ya YouTube y’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside mu Bubiligi ikaba yasakiwe.

Ndemeranya n’umunyamakuru w’Umubiligi, Marc Hoogsteyns wavuze ko ukurikije igihe inkuru ivuga ko maneko z’u Rwanda zuzuye mu Bubiligi yasohokeye, bigamije kubiba urujijo ku byaha bya Jenoside Neretse ashinjwa no gushyira igitutu ku bacamanza bari kumva urwo rubanza.

Nubwo nta bihamya mfite by’uko hari maneko z’u Rwanda ziri mu Bubiligi, nizera ko abanyarwanda n’ubundi nta kibazo bagira kuba imisoro yabo yakoreshwa hashakishwa abatera inkunga n’abakorera ubukangurambaga imitwe y’iterabwoba nka FDLR, RNC, FDU n’abandi.

Ndavugira kandi abaturage ba Congo bagizweho ingaruka n’iterabwoba rya FDLR, no mu mwanya w’abaturage b’u Bubiligi baguye mu kantu bumvise ko insengero na Kaminuza zabo byahindutse amashuri y’icengezamatwara ku bajenosideri, ndetse n’itangazamakuru ryabo rikaba ryarahindutse abagambanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi. Ndavugira kandi undi muturage wese ukunda amahoro ku Isi.

Rero dushyizwe mu gaciro, u Bubiligi bukeneye ubutasi bw’u Rwanda ngo bubafashe kwikiza ikibi cyabwinjiyemo.

Exit mobile version