Umuntu wese ukurikiranira hafi amakuru yo mu Rwanda,kandi akaba ashyira mu gaciro, yasubiza iki kibazo cyabajijwe hejuru.
Iki kibazo kibazwa na benshi iyo bumvise amateka y’abanyarwanda bafatirwa ibyemezo n’inkiko zo mu Rwanda.
Iyo witegereje usanga inkiko zo mu Rwanda zitajya hirya ya tekinike y’ubushinjacyaha; Kereka bakurega kwiba amateke yangwa kunywa urumogi nabwo nta gifi kinini mufitanye ikibazo cyangwa ngo mube mwadikanijwe{mufite isambu zituranye}.
Turafata ingero ku manza zagiye zicibwa n’inkiko zo mu Rwanda.
N’ubwo ari nyinshiz agiye zibamo ibintu byatuma umuntu yibaza niba ari ngombwa ko amafaranga yagakwiye gufasha abanyagihugu kubaho atikirira muri icyo bita ko ari mnisiteri y’ubutabera. Turafata urugero kumanza z’abantu bane baciriwe imanza mu Rwanda nu’bwo tutaribusubire mu manza uko zakabaye turagenda tuvuga ku bimenyetso bigaragarira buri wese byagiye bitangwa n’abaregwa ariko umucamanza akarenga akagendera kuri tekinike ikorwa n’abashinjacyaha.
Duhere kur ubanza rwa Mme INGABIRE VICTOIRE Presidante wa FDU-Inkingi. Mu rubanzar we rusoza hari umutegarugori wavugiwemo n’Imana yemera guhara ubuzima bwe dore ko tubizi ko kuvuga ukuri ku byerekeye ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi ari ukwiyahura.Uwo mutegarugori yaraje abwira urukiko ukuntu ubushinjacyaha bwagiye kurema ibyaha i Mutobo, aho yariy agiye kureba umugabo we wahakoraga,bagapanga bakeka ko uwo mubyeyi atabumva. N’ubwo bitari byoroshye kubivuga uwo mubyeyi yumvise umutima we umucira urubanza afata umwanzuro wo kubwira urukiko ukuri. Yibeshye ko mu Rwanda hari ubutabera. We yibwiraga ko arenganuye inzirakarengane kuko yumvaga ko ukuri kose kugiye ahagaragara. Si na we gusa icyo gihe abanyarwanda benshi bari bafitea kanyamuneza dore ko uwo mubyeyi{INGABIRE} akunzwe n’abanyarwanda benshi cyane biyumvishaga ko noneho atsinze urubanza.
Njyewe ariko siko nabibonaga kuko nari nsanzwe nzi uko inkiko zo mu Rwanda zikora. Ku bakurikiranye urubanza rw’uwo mubyeyi muribukak o we n’abamwunganira basobanuye neza ukuntu ibyaha aregwa ari ibihimbano bifite umuzi wo kuba yaratangaje ko agomba kwiyamamariza umwanya wo mu Rugwiro no gusa ko abahutu n’abatutsi bose barenganurwa ku bwicanyi bwabakorewe kandi bose bakagira uburenganzira bungana bwo kwibuka ababo. Ibye tubivuze ntitwarangiza nimureke dufate ingirwarubanza yaciriwe Dr NIYITEGEKA THEONESTE.
Uyu we abari mu Rwanda muribuka ko mbere y’uko atangaza ko aziyamamariza umwanya wo mu Rugwiro yari atekanye. Nyamara amaze kubitangaza ibyago byamubanye byinshi,aho yaterwaga ubwoba ngo barebe ko yahunga igihugu bageza naho bamutwikira imodoka yagendagamo nyamara akerekana urukundo akunda igihugu cye akanga guhunga kugeza ubwo FPR ikoresheje intwaro yayo ya gacaca bakamukatira umunyururu. Icyo gihe abaturage baribaturanye na we bararize barahora.
Tugane ku rubanza rw’abasirikare batatu aribo Jenerali RUSAGARA, KOLONELI BYABAGAMBA,SERIJA KABAYIZA.
Aba bagabo bafashije FPR kugera ku butegetsi bahembwe ya munyangire ya FPR, iyo wumvise ibirego by’ubushinjacyaha wibaza umucamanza wabafunze by’agateganyo icyo yagendeyeho kikakuyobera. Aha nkaba ntangazwa n’ukuntu ubushinjacyaha bwa gisirikare bubabuza gutanga ibimenyetso bibashinjura ngo baraba bamennye amabanga y’igihugu kandi umucamanza ntakebure ubushinjacyaha ngo ahe uregwa kwiregura mu mutuzo.
Biratangaje kurega Jenerari gutunga imbunda akabifungirwa ngo nuko yasezerewe kandi mu gihugu hari ba Kapiteni basezerewe bazitunze ku mugaragaro. Ni biba ngombwa tuzabavuga n’amazina. Tukiri kuri abo bagabo, biratangaje kubona umuntu mu rukiko aburana ngo yumvise radio cyangwa yabwiye mugenzi we ngo yumve radio runaka. Aba nabo ubu bamaze gukatirwa ibyo mu Rwanda niko bigenda.
Dusoreze kur ubanza rw’uwitwa ICYITONDERWA JB. Uyu mugabo ubarizwa mu ishyaka PS Imberakuri yafashwe azira ibaruwa yandikanye na bagenzi be b’abanyeshuri bandikiye Minisitiri w’intebe bamugezaho akababaro batewe n’ikurwaho rya buruse{amafaranga agurizwa abanyeshuri batishoboye}. Bakiva gutanga iyo baruwa, police yarabatangatanze irabafata,. Kubera ko byari bibatunguye bataratekinika ibyo babashinja barabarekuye. Umutekinisiye arangije akazi ke batangira kubahigisha uruhindu.N’uko bamwe muri abo banyeshuri baburirwa irengero. Uwagejejwe mu rukiko ni ICYITONDERWA JB. Gusa urubanza rwe ni urucabana uretse ko bashakaga kumwikiza ku bw’ibikorwa bye bya politike. Nta cyaha bari bafite cyo kumurega.
Ngaho nimumbarire: Kwandikira umuyobozi n’icyaha?Ahaaaa!!!!Abanyarwanda duhumuke dushake uko twasubiza igihugu cyacu ku murongo.Harakabaho demokarasi!
FDU-INKINGI, Kigali Ville, 20/01/2016