Site icon Rugali – Amakuru

Mbese Hari Umuntu Waba Ucyibaza ku Mvo n’ Imvano y’ Ibiganiri by’ Ijwi ry’ Amerika kuri Kudeta 1973?

Venuste Nshimiyimana

Venuste Nshimiyimana
”Ifoto ivuga byinshi gusumbya inyandiko na diskuru birebire”, nkuko byemezwa n’Ubuvanganzo bw’ indimi.

Ntabwo ari amafoto gusa avuga byinshi: imigani n’insigamigani na byo ni “inyanja” yogwamo gusa n’abo Imana yahaye impano yo gutekereza. Muri iyo migani n’insigamigani reka nibutsemo ibiri gusa, hanyuma nibaze ibibazo bigera kuri bine (4) mbere yo kukubwira, njyewe, “ukuri mbona”.

I. Imigani n’insigamigani.

1. “Ntakaburaimvano”niumwanaw’umunyarwanda

Uyu mugani usobanurwa neza n’abantu bize amategeko iyo buri gihe bemeza ko “pas d’intérêt pas d’action”. Ibi bisobanura ko:

– umuntu adashobora, na mba, kujya imbere y’ Ubutabera ngo arege undi muntu icyaha (urega) adafitemo inyungu, imvano. Umuntu urega agambo kugaragariza umucamanza inyungu cyangwa akababaro, bye bwite, yatewe n’uwakoze icyaha;

– ibyo umuntu akora byose aba abitewe n’ inyungu ze bwite. Mu yandi magambo, nta buntu, nta Rukundo n’impuhwe bya nyabyo bibaho. Habaho inyungu gusa!

2. “N’uwendeyenyinamunyengayaramenyekanye”,nanjyenarumiwe! Ijambo ry’ Imana ryungangamo rivuga, riti “nta kintu na kimwe gihishwe munsi

y’Ijuru kitazamenyakana”.

II. Ibibazo bine.

Ibaze nawe:

  1. Mbese Ijwi ry’Amerika (VOA) ni iradiyo yigenga kuburyo yakora ibiganiro binyuranije n’umurongo wa politiki w’igihugu cy’Amerika ku Rwanda?
  2. Ni nde ufite inyungu zikomeye/zifatika mu biganiro bya VOA kuri Kudeta yo mu 1973? Mbese ni abana b’abapolitisiye… bishwe, ni Amerika se cyangwa ni FPR?
  3. Ni nde watanze mafaranga atagira ingano yakoreshejwe na VOA muri buriya bushakashatsi bwayo? Mbese ni abana b’abapolitisiye bishwe…, ni Amerika se cyangwa ni FPR?
  4. Mbese biriya biganiro byatumye Abanyanduga n’Abakiga biyunga koko, cyangwa byabaye nko gukoza igiti mu gisebe cy’umufunzo?

III. Ukuri mbona.

Ukuri mbona ni ibisubizo byanjye, bigufi, by’ ibi bibazo bine nibajije?

  1. Guhera mu 1990 kuheza ubu Amerika ni umwanzi w’ ubwoko bw’Abahutu by’ umwihariko n’abarwanya Paul Kagame bose muri rusange.VOA ntabwo ari radiyo yigenga, na gato. Nkuko yitwa nyine ni ijwi ry’igihugu cy’Amerika rishinzwe gusa kuvuga “imigabo n’imigambi” y’ igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ibiganiro byayo byose rero bigomba kuba mu murongo wa poltiki yayo, politiki yo kurwanya ubwoko bw’Abahutu no gushigikira Ubutegetsi bw’Abatutsi burangajwe imbere na Paul Kagame.

    Mu yandi magambo, biriya biganiro byose bya VOA kuri Kudeta… byaribigamije gushyigikira Ingoma ya Paul Kagame no gukomeza kuryanisha UBWUOKO BW’ABAHUTU, Abakiga n’Abanyenduga, kugira ngo Ingoma-Ntutsi ya Paul Kagame ikomeze ishinge imizi, isugire isagambe. Ntabwo byaribigamije na mba kunga Abakiga n’Abanyenduga ngo bashobre kurwanya FPR kandi ishigikiwe NYINE na Amerika!

  2. Ndahamya ko nta nyungu na nkeya biriya biganiro byahaye “abana” n’abapfakazi b’abapolitisiye bishwe… Byabongereye ahubwo umubabaro, umujinya n’agahinda; bityo bikaba byaratumye barushaho kwanga urunuka Abakiga. Turaziranye: abanyarwanda benshi turi “bahishamunda”.!
  3. Sinahakana ko bariya bana b’abapolitisiye batababaratanze udufaranga duke, ariko nkuko iriya FOTO ibigaragaza neza, uwatanze amafaranga atagira ingano yo gukora buriya bushakashatsi ni FPR kuko niyo yabyungukiyemo.
  4. Bigaragarira buri wese ko biriya biaganiro byatumye bamwe mu Banyarwanda bavuga, bati “nta Kagame, nta Habyarimana, nta MRND, nta FPR” bityo umurego n’ubushake bwo kurwanya agatsiko ka Paul baribafite mbere y’ibiganiro… bikagabanuka, cyane. Gusa abavuga iyi mvugo, “nta Habyarimana nta Kagame”, biyibagiza nkana ko

Ikibabaje kurushaho ni uko abazukuru n’ abazukuruza ba bariya banyapolitisiye b’Abanyagitarama … na bo bumvise, bagasobanurirwa, bakigishwa na VOA ko basekuru babo bishwe urw’agashinyaguro, bashahuwe n’Abakiga! Mbega ibiganiro bibi

Habyarimana “yishe”, nubwo bibabaje cyane, abapolitisiye 60 gusa hanyuma agatanga ihumure, naho Paul Kagame we akaba amaze kwica kandi acyica za miliyoni z’Abanyarwanda.

Nkuko nabivuze haraguru, urwango Kiga-Nduga rwarushije kwiyongera kubera biriya biganiro: byabaye nko gukoza igiti mu gisebe cy’umufunzo, rwavuye kandi mu bapfakazi rugera no mu buzukuru babo, maze yamvugo,” divide and rule”, iba ihawe intebe!

Ikibazo cya nyuma ni iki: mbese igihe nanditse nti “mbona ibi biganiro bya VOA bigamije kuzura akaboze no gushyigikira agatsiko ka Paul Kagame” naribeshye? Ndadusabye, ndakwinginze, ntuntuke, ahubwo nawe nsubize mu nyandiko wereka Abanyarwanda aho nibeshye.

Niba ufite n’igihe, umva n’ ubu busesenguzi bwakozwe na Radiyo Itahuka no ku kibazo Kiga-Nguga

Mbaye ngushimiye

Samuel Lyarahoze, 28/12/2020.

Exit mobile version