Tekereza kuri ibi:
1. Uwari uyoboye ingabo za CNDP nyuma zaje kuba M23 ari i Kigali mu Rwanda, ibitero by’uyu mutwe byahitanye abantu batagira ingano abandi barahunga ndetse na Congo imushyiriraho impapuro zo kumuta muri yombi.
- Uwayoboye coup d’état i Burundi Gen Niyombare yahungiye i Kigali mu Rwanda. ibi byakurikiwe n’impfu z’abantu benshi ndetse n’umutekano muke aho abarundi babarirwa mu bihumbi bahungiye mu Rwanda, Tanzania, Uganda n’ahandi.
-
Abategetsi bahanganye na Museveni perezida wa Uganda bajya i Kigali bisanga, twavuga nka Bobi Waine, Ciiza Besigye…
-
Gen Kayumba yavuye mu Rwanda ahunze, akiza amagara ye, banamusanga aho yabahungiye muri Africa y’epfo kujya kumwicirayo incuro zigera kuri eshatu zose. Niho yibera mu Buhungiro.
Ariko iyo bikanze ko yaba yageze Uganda cg mwenewabo duhita dufunga imipaka ngo byakomeye, ngo Museveni na Uganda ye ni abantu babi.
Kuba Col Abega na Fils Bazeyi barafashwe bavuye Uganda, abagabo biyanze kubera impunzi zitagira kirengera bakomeje kurwanaho, duhita twumva tugomba gufunga imipaka, ubundi tugatanga za discours n’ibiganiro turi gupyineka twenda kurira, mugihe igihugu cyacu gicumbikiye abantu babi ku isi ndetse n’ibyihebe mpuzamahanga byo muri A.Q bidutemberera byisanga.