Site icon Rugali – Amakuru

Mbarushimana uregwa Jenoside ,aravuga ko 23 aregwa ko yishe bakiriho.

Mbarushimana Emmanuel Alias Kunda ukekwaho ibyaha bya Jenoside, kuri uyu wa 11 Mutarama yatangiye kugira icyo avuga ku buhamya bumushinja bwatanzwe, avuga ko ku rutonde rw’abantu bivugwa ko yishe hariho murumuna we ukiri muzima.

Ati “ Nabwirwa n’iki ko aba bandi batameze batariho. kugeza ubu na bariya bose mbafata nk’aho bariho nk’uko na murumuna wanjye ariho.

Mbarushimana watangiye kuburana mu mizi mu mwaka wa 2015 ahakana ibyaha akekwaho birimo kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi ibihumbi 50 bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye, yatangiye avuga ko kuri uyu wa 11 Mutarama 2017 ari bwo agiye kugira icyo avuga ko byo ashinjwa.

Ati “ Kuva urubanza rwatangira ni bwo bwa mbere mfashe ijambo kugira ngo ngire icyo mvuga ku birego nshinjwa.”

Uyu mugabo waburanye atemera Abavoka yahawe, yakomeje agira ati “ Ntibivuze ko niyambuye uburenganzira bwo kunganirwa ahubwo ni uko nanze ko Ubushinjacyaha bugera ku mugambi wabwo wo kwiharira ijambo bityo mu gusoma urubanza bikaba nko gusoma ibyaha.”

Mbarushimana, yahise yinjira mu kirego ashinja Ubushinjacyaha kumugerekaho icyasha cyo kwica Abatutsi.

Uyu mugabo wigeze gusaba ko Ubushinjacyaha buzana ibyangombwa (attestation de décès) bigaragaza ko abo ashinjwa kwica bapfuye koko, kuri uyu wa Gatatu yagarutse ku rutonde rw’amazina y’abo akekwaho kwica.

Yagarutse k’uwitwa Hakizukwemera Elias alias Kamongo uri ku mwanya wa 11 (kuri uru rutonde rw’abo ashinjwa kwica), avuga ko uyu ari murumuna we kandi ko agihumeka kugeza n’uyu munsi. Ati “ Ndemeza ko afite ubuzima buzira umuze.”

Mbarushimana warahiriye Urukiko ko uyu ari umuvandimwe we, akavuga amazina y’ababyeyi bababyara n’igihe yavukiye, yavuze ko uyu Hakizukwemera nyuma ya Jenoside yari muzima ndetse ko yaje kugezwa imbere y’inkiko Gacaca ashinjwa Jenoside akaza no gufungwa.

Avuga ko Urukiko rwisumbuye rwa Denmark (igihugu cyamwohereje) rwari rwasabye Ubushinjacyaha gukura uyu murumuna we mu bo ashinjwa kwica kuko uru rukiko rwaje kwikorera ubucukumbuzi rugasanga ari muzima.

Mbarushimana Emmanuel alias Kunda yasabye Urukiko gusaba Ubushinjacyaha kugaragaza ibimenyetso simusiga ko abantu 23 ashinjwa kwica bapfuye koko.

Avuga kandi ko kuri uru rutonde rw’abantu 23 hari amazina agenda yisubiramo, agatandukanira mu nyandiko zayo nk’aho hatangira izina ry’irikirisitu ahandi rikaba ari ryo rihera.

Kuri uru rutonde kandi hari ahavugwa ko Mbarushimana yishe abasore bane biciwe ku bizeramariya, akavuga ko umwirondoro w’aba basore nawo ukwiye kugaragazwa
Mbarushimana kumushinja bose bafite inenge zitabemerera gutanga ubuhamya bwizewe.

Mbarushimana yavuze ko abatangabuhamya bamushinja bafite inenge dore ko muri bo harimo abahamijwe ibyaha nk’ibyo akurikiranyweho ndetse ko harimo abahanishijwe gufungwa burundu cyangwa burundu y’umwihariko bityo ko baba barambuwe uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo byagenderwaho mu gufata umwanzuro.

Bruce MUSHUMBA
Imirasire.com

Exit mobile version