Iyo ubona bakora amafilime ngo yo gutsura Tourism. akajya kumurikirwa za Chicago, za Virginia n`ahandi iyo bigwa, wibwira ko kariya kayabo bashora muri biriya ari gratuit ? Nooooo….Amahoteri abanyamahanga bubatse akeneye abakiriya, ziriya za Convention center zikeneye customers….etc….kandi inyungu ibivamo 80% ni iya banyamahanga bashoye imari yabo….
Umunyarwanda ntacyo ababwiye, bitoraguriye imari maze umukozi wabo ntacyo atabagabira. Ubangamiye izo nyungu zabo, wa muzamu wabo aramuhigika, …ngizo hoteli zisenywa kandi nta nenge zifite, ngizo restaurants zibuzwa gukora kandi nazo zari mu rwego rwo hejuru, ngabo abimurwa mu byabo bagasenyerwa hutihuti nta naho baberekeje ngo nuko umuherwe wo mu mahanga azanye imari ye abaja be bazabonaho utuvungukira, etc….
Bref, kiriya gihugu cyirababaje,njye nta avenir namba mbona ku bakiri bato ubu. Niyo mpamvu ubona abo bose bari ku butegetsi n`abifite bohereza abana babo hanze kwigayo kandi bakabashyigikira kwigumirayo kuko ariho babona ejo hazaza heza. Ndetse banabagurirayo amazu ahenze kubera kwiteganyiriza, umutungo mucye w`igihugu ugashiriraho,rubanda ikarwara amavunja, inzara ikavuza ubuhuha, mayibobo zikagwira, maze amaganya n`agahinda bigasagamba mu mitima y`abenshi bibaza niba bagifite igihugu !!!Ngayo nguko !!!