Mbabazi Yvette yabaye nka babandi batwika inzu barangiza bagashaka guhisha umwotsi. Amagambo Mbabazi Yvette yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ateye isoni kuburyo yahisemo guhita ava kuri Facebook. Icyo twakwemeza nuko kuwa gatandatu twashoboye kujya ku rubuga rwe ari naho twakuye aya mafoto muri bubone hasi mu rwego rwo gushaka gihamya ko ariwe koko wanditse biriya bintu biteye isoni. Abatarashoboye gusoma ibyo yanditse twashyize mu kinyarwanda dore icyo bisobanura:
“Ndabizi ko abantu bapfa ariko nubwo bapfa niki cyatubwira ko abo bapfa ataribo bishe imiryango yacu? Baragapfa nabi bose bagakongokera mu muriro niba baragize uruhare mu gutsemba inzirakarengane. Nta mbabazi cyangwa impuwe nagirira umuntu uwari we wese wagize uruhare muri Jenoside!!!! Nshaka ko bapfa nkuko bishe abacu. Icyangira Perezida w’u Rwanda, NAKONGEZA UMURIRO IKITWA UMUHUTU WESE AGATIKIRIRAMO ubundi ngafata ikiruhuko uwo munsi.”
Iyi foto muri bubone hasi aha niyo twakuye ku rubuga rwe rwa Facebook atarayisiba ikaba ifite kariya gafoto kameze nkakari kuri iyi message yanditse ku Facebook.
Ikindi kandi nkuko ikinyamakuru Inyenyeri cyabivuze uyu Mbabazi Yvette ngo yaba ari umukozi wa NSS. Dore uko Inyenyeri banditse iyo nkuru:
Amakuru agera ku Inyenyeri ni uko Mbabazi Yvette wifuza kuba perezida w’u Rwanda “agatwika” abahutu ngo yarangiza akiruhutsa ,ari umukozi wa NSS ushinzwe “passports z’ abanyarwanda baba hanze y’ igihugu” .
Abaduhaye aya makuru n’abatwandikira kuva yashyira kiriya gitekerezo cy’urukoza soni kurubuga rwe rwa Facebook bakaba bakomeje gutangazwa n’ imvugo y’ uzuye urwango y’ uyu mukozi wa leta banibaza ukuntu kugeza magingo aya ntacyo yari yabazwa kuri ariya magambo yuzuyemo ingengabitekerezo kirimbuzi. Ese abashinzwe guperereza ingengabitekerezo bari he ?
Imibare leta ihora ibeshya y’ ubumwe n’ ubwiyunge ikwiye gusubirwamo .
Christine Muhirwa