Mu 2005, umusaruro mbumbe wa Tanzania nk’igihugu wari hafi miliyari $14 naho umusaruro mbumbe w’umuturage ku mwaka ari amadorari ya Amerika $375.

Icyambu cya Dar es Salaam, kimwe mu byinjiriza Tanzania imari nini

Imyaka 10 nyuma ubwo perezida uriho ubu yajyaga ku butegetsi, umusaruro wa Tanzania wari wikubye gatatu ugeze kuri miliyari $43 naho uw’umuturage ugeze kuri $947 nk’uko banki y’isi ibivuga.

Uko kuzamuka ntabwo byasubiye inyuma. Umusaruro mbumbe w’umuturage wa Tanzania ku mwaka wavuye ku $947 mu 2015 ugera ku $1,050 mu 2018.

Tanzania ubu ni iya kabiri mu bukungu muri Afurika y’iburasirazuba, ikaba yasanze Kenya mu bihugu by’ubukungu buciriritse, ari nabyo bibiri gusa byo muri aka karere biri muri iki cyiciro.

Perezida Magufuli avuga ko iyi ari “intambwe ikomeye mu mateka” kuko bari bihaye intego ko Tanzania izagera muri iki cyiciro mu 2020.

Mu karere, u Rwanda ubu rufite intego yo kwinjira muri iki cyiciro cy’ubukungu mu 2035 nk’uko byatangajwe na leta mu 2016. Mbere, u Rwanda rwari rwariyemeje kugera muri iki cyiciro muri uyu mwaka wa 2020 nk’uko bivugwa na Banki y’isi.

Uretse kuvana mu bukene abantu babarirwa muri za miliyoni, inyungu nyayo yo kuva mu cyiciro cy’ibihugu bikennye kuri Tanzania izagenda igaragara mu minsi iri imbere.