Abaturage bo mu Karere ka Rubavu na Nyabihu bavuga ko umusaruro w’ibirayi ungana na toni ibihumbi 40 uri gutikikirira mu butaka mu Karere ka Nyabihu na Rubavu kubera kubura isoko.
kuba umuhinzi abura aho agurisha umusaruro we, ku mpamvu z’imikorerere ya koperative zifite izi nshingano nyuma yo gukurwa mu maboko y aba rwiyemezamirimo, kutubahiriza ibiciro byashyizweho na leta, ndetse ngo umuhinzi yabona isoko rye ntiyemererwe kugurisha, ni bimwe mu bituma umusaruro w’ibirayi w’abo muri Rubavu na Nyabihu ukomeje gutikirira mu butaka.
Ibi ngo bitera ibihombo abahinzi ndetse bikanabakerereza itangira ry’igihembwe cy’ihinga mu gihe ngo abakuriye izo koperative bo bakomeza kubona inyungu.
General Fred Ibingira umugaba mukuru w’inkeragutabara nk’umwe mu bahagarariye inzego za leta muri iki kibazo cy’isoko ry’ibirayi ngo asanga aka kajagari kadakwiye gukomeza gutyo mu gihugu nk’u Rwanda.
Nsengiyumva Fulgence ,umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko ngo iki kibazo nubwo kimaze igihe kigiye gushyirwaho akadomo ku buryo kitazongera kwisubiramo ku musaruro w’ubutaha.
Ikibazo cy’isoko ry’umusaruro w’ibirayi ngo ahanini cyakomeje gutizwa umurindi n’abashaka indonke mu bahinzi ariko n’abahinzi ntibatange amakuru kubahagarariye inzego z’ubuhinzi.
Avuga kandi ko hari aho usanga hari ahitwa ko ari ku ikusanyirizo nyamara nta nyubako bakoreramo abandi bagakorera mu ma koperative ya baringa abagurira ku biciro bihabanye n’ibyashyizweho na leta.
Urugero ngo ni urw’ibirayi byo mu bwoko bwa peko bigurwa ku mafaranga 110 kandi ubundi bigurwa ku mafaranga 145 ku kilo.
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo inzego zishinzwe ubuhinzi zatanze nimero za telephone mu ruhame ku buryo umuhinzi uzajya ahura n’ibyo bibazo azajya atanga amakuru.
Biteganijwe ko tariki 15 Werurwe, igihembwe cy’ihinga cyaba cyaratangiye, uyu musaruro w’ibirayi wa toni ibihumbi 40 uri muri Nyabihu na Rubavu utakibarizwa mu butaka, kuko ngo imvura ishobora gucika muri Gicurasi.
Source: http://www.radiotv10.rw/