1.Pascal Nyamurinda yirukanywe ku mwanya wa Moyor wa Kigali.
a.Nyamurinda yagiyeho mu manyanga asimbuye Monique Mukaruriza .
b.Nta muntu n’umwe ujya agaragaza impamvu yo kwegura muri leta ya Paul kagame.
c.Monique Mukaruriza yicishije abazunguzayi abandi barakubwitwa ndetse no gufungwa.
2.Paul Kagame yayoboye inama y’abaminisitiri uyu munsi taliki ya 11 ndetse hagaragaye impinduka mu kwirukana abari muri minisiteri y’uburezi.
a.Hemejwe amafaranga menshi y’inguzanyo.
b.Inama y’Abaminisitiri yahagaritse ku mirimo abari Abayobozi bakurikira mu Kigo gishinzwe Guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB):
1) Dr. MUSABE Joyce: Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho/Head of Curriculum, Teaching and Learning Resources Department;
3.Prof Dusingizemungu yagaragaje impungenge atewe n’abarimu bakwigisha nabi amateka ya Jenoside.
a.Uwigisha ayo mateka nawe akwiye kubanza kuyamenya neza, agasoma, akabaza akagisha inama, akitegura k’uburyo buruta uko yigisha andi masomo nk’imibare cyangwa ubugenge.
b.Dr Bizimana ubwo yari muri Sena mu minsi ishize yasabaga ko UNESCO yatangiza kwigisha amateka ya Genocide mu mashuri kwisi hose.
4.Urubanza rwa Dr Léopold Munyakazi ejo rwabereye aho akomaka i Kayenzi.
a.Abarokotse jenoside bashinjuye Dr Munyakazi bitungura abantu batari bakeya.
5.Abaturage mu murenge wa Mageragere bakomeje kwishyuza ubutegetsi.
a.Ikibazo cy’ubutaka n’ingorabahizi kandi Leta ibikora ibishaka.
b.Abaturage bagarabaza ubukene bwa buri munsi.
c.Amnesty International muri Magasine 92 yagaragaje akarengane gakorerwa abaturage.
d.Baratwara ubutaka bw’abaturage, ariko ngo umusoro ukogomba kubonekara igihe.