MATUJE Aphrodis NGO YABA YABURIWE IRENGERO

Inkundura yo kuburira abantu irengere irakomeje. Amakuru agera ku buyobizi bwa PS Imberakuri ava i Kamembe mu ntara y’ i Burengerazuba aravuga ko umunyarwanda ubarizwa muri iyo ntara umunsi w’ejo kuwa 14 Nyakanga 2018 mu masaha ya saa munani z’amanywa yurijwe imodoka ku ngufu n’abasore babiri. Kuva icyo gihe kugeza ubu ntawe urongera kumuca iryare.

Ishyaka PS Imberakuri rikomeje kukurikirana abanyarwanda bahohoterwa, ni muri urwo rwego rishinganishije bwana Matuje Aphrodis cyane ko n’ubwo abamutwaye baba bibwira ko bikingiranyije ariko rubanda yarababonye.

Dukomeje kubikurikiranira hafi iby’iyi nkuru.

Mugire icyumweru kiza!

Bikorewe i Kigali kuwa 15 Nyakanga 2018

Sylver Mwizerwa