Site icon Rugali – Amakuru

Martin Ngoga se yaba ariwe utahiwe nyuma ya Kizito Mihigo?

U Rwanda nicyo gihugu cya mbere kw’Isi kibura abategetsi bacyo kikaruca kikarumira!.

Biratangaje ukuntu uhagarariye inteko ishinga mategeko ya East Africa bwana Martin #Ngoga asimbuzwa kuko yabuze mukazi ariko ubutegetsi bwa Kagame bukicecekera.

Martin Ngoga ubu yamaze gusimbuzwa byagateganyo kuko akazi ko munteko yarashinzwe kari karahagaze.

Si Martin Ngoga gusa usimbujwe abanyarwanda batazi impamvu, byabaye kuri Dr Richard Sezibera wari Minisitiri w’ububanyi namahanga, Eugène Richard Gasana waruhagarariye u Rwanda muri UN nawe abanyarwanda ntibazi uko byagenze usibye ko uyu yarebye kure, ingero ninyinshi mbese byabaye umuco!!!.

Ese nitwe abanyarwanda dukwiye kubaza leta y’u Rwanda impamvu ikora ibi bintu cg banyiri ubwite nibo bagomba kugira icyo gukora?.

Niba abayobozi b’igihugu bahembwa imisoro yabaturage b’u Rwanda ningombwa ko Leta y’u Rwanda igomba gusobanurira abanyarwanda ibibazo by’Abayobozi bahembwa imisoro yabo, ataribyo abayobozi bazakomeza gupfa nkubushwiriri.

Abanyarwanda tugomba gutangira gukoresha imbuga nkoranyambaga tubaza aho abayobozi b’igihugu bahembwa imisoro yacu aho baherereye nicyo barimo gukora, niba haramakosa bakoze inzego zubutabera zigakora akazi kazo bitaba ibyo tukabaza uburenganzira bwacu.

Rnc France irabaza #KagamePaul Martin Ngoga arihe?

Exit mobile version