Site icon Rugali – Amakuru

Marie Michelle Umuhoza yagobye kubazwa iby’urupfu rwa Kizito Mihigo n’ifungwa ry’umunyamakuru Cyuma Hassan Dieudonné

Marie Michelle Umuhoza yagobye kubazwa iby'urupfu rwa Kizito Mihigo n'ifungwa ry'umunyamakuru Cyuma Hassan Dieudonné

Kuva ejobundi tariki ya 23 Kanama 2020, amakuru yatangiye gusakara mu Rwanda no hanze yaho ko uwari umuvugizi wa RIB, madame Umuhoza Marie Michelle ko ari muri Canada yahunze we n’umuryango we. Amakuru dukura ahantu twizeye muri Canada, nuko Marie Michelle Umuhoza yahunze ubu akaba yararangije gufata inzu mu mugi wa Ottawa akaba we, umuryango we n’abana 3 barafashe inzu hafi ya post code K1N8C1.

Umuhoza Marie Michelle wagaragaye atangaza ko Mihigo Kizito yiyahuriye muri gereza yaba yarabonye ko kubaho mu kinyoma no kuvugira urwego rw’igihugu gihotora abo gikwiriye kurengera atakibamo yisanzuye. Amakuru yavuye mu Rwanda ahawe ahawe visa nk’ugiye gutembera bitari ukwivuza. Gusa umuntu akaba yakwibaza niba Canada yamufashije muri iki gikorwa cyo kuva mu Rwanda ndetse bakanamufasha kuhava dore ko guca kuri iriya airport atari ibintu bisanzwe. Ese yaba yaragiye muri amabasade ya Canada akababwira ibyo azi byose kubwicanyi bwa DMI ya Kagame maze bagahita bamufasha kuva mu Rwanda? Cyangwa byaba byarahuriranye nuko yari afite dosiye ya immigration yo kwimukira Canada ariko agakoresha ibyo azi kuri Kizito ngo arebe ko bamufasha gusohoka yemye muri kiriya gihugu? Ibi bibazo nibyo abantu benshi bakomeje kwibaza.

Ejo cya kinyamakuru cyigize umuvugizi wa Leta ya Kagame igihe.com, cyatanguranywe no kwemeza iyi nkuru ariko kibeshya abanyarwanda ko yagiye kwivuza. Inkuru yabo yari ifite umutwe ugira uti: “Umuhoza Marie Michelle wabaye umuvugizi wa RIB ntiyahunze”. Igihe cyakomeje kigira giti : « Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Marie Michelle Umuhoza wahoze ari umuvugizi warwo yagiye kwivuza mu mahanga kandi ko ari koroherwa.» Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye Igihe ko Marie Michelle Umuhoza akiri umukozi wabo wagiye kwivuza, akagenda mu buryo bwubahirije amategeko.

Abantu benshi bakomeje kwibaza ibibazo byinshi bikurikira:

  1. Kuki atari Marie Michelle Umuhoza, umugabo cg umwana we bavuguruje ibivugwa ko bahunze igihugu? Ababikurikiranira hafi ibya Mari Michelle Umuhoza baribaza impamvu Leta ya Kigali yahagurukiye kunyomoza yivuye inyuma izi nkuru zivugwa kuri uyu mugore mu gihe hari ibindi bibazo itajya igira icyo ivugaho, twavuga nk’abandi bantu banyuranye bahunga igihugu ubudasiba, ababurirwa irengero cyangwa bakicwa, abasenyerwa. Igihe.com aho kunyomoza ibya Marie Michelle Umuhoza bari bakwiye kunyomoza ibyo Padiri Nahimana Thomas uvuga ko Kagame yapfuye.
  2. Kuki RIB iterura ngo ibwire abanyarwanda ko umuryango wa Umuhoza Marie Michelle ko utakiri mu Rwanda cg ngo basobanurire abanyarwanda ukuntu Marie Michelle Umuhoza yajya kwivuza bigasaba ko ajyana n’umuryango we wose, umugabo we n’abana be 3, ibi bintu ntabwo byumvikana. Kuki Igihe.com babica ku ruhande? 
  3. Ibaze nawe ko RIB yihanukiye ikavuga ko ikimenyetso bafite kerekana ko Marie Michelle Umuhoza atahunze aruko ngo bavugana nawe! Ubuse bashatse kuvugana na Gen Kayumba Nyamwasa cyangwa Tribert Rujugiro ntibavugana, ubu ntibahunze!!! Bajye babeshya abahinde.

Amakuru agera kuri Rugali dukura mu bantu bacu twizeye muri Canada nuko uyu Umuhoza Marie Michelle ari muri Canada kandi yaba yarabonye n’ibyangombwa byo kuhaba. N’ubwo guhunga ntawe ubyifuriza undi, ariko ni n’igikorwa cy’ubutwari aho kwica abenegihugu cyangwa guhisha ukuri ubizi kandi ubibona wahunga.

Turasaba ko abantu bari kumwe nawe cyangwa baziranye nawe bamubwira akavugira ahagaragara uko byagenze, yaramuka ahishiriye abagome ahubwo umuntu akamurega mu nkiko zo muri Canada, ndakeka kiriya cyaha cyo guhotorera Kizito Mihigo mu maboko ya RIB/Polisi cyagombye kwambukiranya imipaka!!! Agomba kujya k’ uruhande rwabashaka ukuri ku rupfu rwa Kizito Mihigo cyangwa k’uruhande rw’abishe Kizito Mihigo. Bitaba ibyo abari hanze cyane cyane abakunzi ba Mutagatifu Kizito Mihigo tuzasaba ubutabera bwa Canada ko yabazwa amabi yagizemo uruhare mbere yuko ava mu Rwanda.

Turasaba za ntore n’abakozi bose bakoreshwa na Kagame n’agatsiko ka FPR ko aho kwica, guhishira ukuri…. Bagakwiye gufata icyemezo cyo kwitandukanya na Leta mpotozi, bitaba ibyo abanyarwanda bakazabibaryoza, kandi si cyera.

Tubibutse ko umwaka ushize mu kwezi kwa Ukwakira umwaka ushize nibwo Marie Michelle Umuhoza yagizwe umuvugizi wa RIB asimbuye Mbabazi Modeste, Umuhoza akaba yarasimbuwe igitaraganya ndetse ntihatangazwa n’impamvu.

Dusoze tubabwira ko RPR inkotanyi babinyujije mu Igihe.com bari kubeshya ko Umuhoza Marie Michelle yagiye agiye kwivuza ngo kandi umugabo we nabana bari mu Rwanda. Twongere tubabwire ko Umuhoza Marie Michelle yagiye ahunze, akaba yaragiye afite residence muri Canada kandi akaba yarajyanye numugabo we n’ abana batatu.

Twongere dusabe Marie Michelle Umhoza kwitonda kuko nta rukundo FPR Inkotanyi bagira ibi binyoma byose bari gukwiza ushobora gusanga bari gutegura kuzamugirira nabi maze nibamara kumuha kuri twa tuzi twa Munyuza bazavuge ko yishwe ni ndwara. Reka twizere ko ahubwo batarangije kubikora kubera ko amakuru dukura ikambere mu bantu bacu twizeye atubwira ko abantu bose bazi iby’urupfu rwa Kizito Mihigo bari kugenda banyerezwa bakicwa buhoro buhoro. 

Uyu Umuhoza Marie Michelle biragaragara ko yabacitse mu buryo batazi none babonye abantu babisakuje ku mbuga nkoranya mbaga bati reka dutanguranwe tumuvugire ibyo dushaka. Birumvikana ko kuribo kumva ko umuvugizi wa RIB yahunze biha isura mbi Kagame, FPR Inkotanyi ndetse n’ igihugu akaba ariyo mpamvu Igihe.com aho kutubwira aho Kagame ari cyangwa ko amerewe bihutiye kuvuguruza ibyavuzwe ku mbuga nkoranyambaga.

Francis Kayiranga

 

Exit mobile version