Mu gihe hasigaye ibyumweru bibiri ngo buri muturage wese ufite ubutaka busora abe yarangije gutanga kubwishyurira, bamwe mu baturage baremeza ko bitazabashobokera bitewe n’ubukene bwiyongereye kubera icyorezo cya Covid-19. Ibi bibaye mu gihe umusoro basabwaga muri uyu mwaka wikubye hafi inshuro 3.
Umusoro abaturage basabwa kuba bishyuye ni uw’ubutaka batuyeho ndetse n’amazu bwubatse ho ku bafite inzu irenze imwe. Hari n’undi uzatangwa mu kwezi kwa mbere w’inyungu z’ubukode ku bafite amazu bakodesha.
Ni kenshi abaturage bakunze kugaragaza ko bitaborohera kubona uyu musoro, ariko ubu bwo benshi baribaza uko uw’uyu mwaka bazawubona mu gihe ibiciro byazamuwe.
Uyu musoro wavuye ku mafaranga y’u Rwanda ari hagati 0 na 80 bitewe n’icyo ubutaka bukoreshwa, ugezwa kuri 0-300 kuri metero kare. Uko kongera umusoro ni ikintu abaturage bakomeje kuvuga ko kije kubahuhura mu gihe n’ubundi ubukungu bwabo butari bwifashe neza.
N’ubwo kenshi abaturage basobanuriwe iby’uyu musoro, usanga hari abahisemo kuwihorera, ariko byatinda ingaruka zikazabageraho. Aba ni bamwe bavuganye n’Ijwi ry’Amerika bo mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera.
Iki kibazo ntikigaragazwa n’abaturage gusa, kuko n’abajijutse berekana ko uyu musoro wakwa ku butaka, no ku mazu abwubatseho ubangamiye cyane abaturage cyane cyane abafite amikoro make.
Madame Ingabire Immaculee uyoboye umuryango udaharanira inyungu ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane Transparency International (ishami ry’u Rwanda) yemeza ko iby’iyi misoro biteye impungenge agasaba ko Leta y’u Rwanda yakongera kubyigaho.
Iki kibazo kandi kinavugwaho n’imiryango ihagarariye uburenganzira bwa muntu mu Rwanda. Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, Safari Emmanuel uhagarariye Umuryango Cladho uharanira uburenganzira bwa muntu yasabye leta ko yakuraho uwo musoro.
N’ubwo abaturage ndetse n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu ikomeje gusaba ko iri tegeko ryahindurwa, ikigo cy’igihugu gishinzwe kwakira imisoro n’amahoro, kivuga ko guhindura itegeko byashoboka mu gihe bigaragaye ko ribangamiye abaturage.
Gusa Bwana Ernest Karasira, Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro ushinzwe imisoro yeguriwe inzezo, avuga ko iri tegeko ridateze guhinduka
Itegeko rishya rigena ko metero kare imwe y’ubutaka izajya isoreshwa hagati y’amafaranga 0 kuri metero kare na 300 Frw, bivuye kuri 0-80.
Inama njyanama z’uturere ni zo zigena amafaranga ubutaka runaka busora, kandi abayobozi bemeza ko mu gihe byagaragara ko umuturage adashobora kwishyura asaba gusonerwa
Mu gihe umuntu yanze kwishyura burundu kandi yari afite ubushobozi, hifashishwa amategeko asanzwe ashobora no kugeza ku kuba umutungo we watezwa cyamunara.