Site icon Rugali – Amakuru

Marie Imaculate ați abaturage bayobojwe igitugu nta bisobanuro bahabwa ku mafaranga baha FPR Kagame

Marie Immaculate niwe uvuze ibyo ubu iyo aza kuba ari undi muntu ubivuze RIB iba yahise imushyira mu mabiko yabo. Aratinyuka kuvuga kuri moto zikoreshwa lisensi buriya ntabwo ari ugukoza agati mu jisho ry’intare? Mwibuke uburyo moto nyinshi zahagaritswe bitwaza ngo ntizifite ibyangombwa byuzuye babeshyera banyirazo kugirango ubushoramari Ian Kagame yari yashoye kuri moto zikoreshwa n’amashanyarazi. Byatumye bazikura mu muhanda kugirango bazisimbuze izo z’amashanyarazi. Abamitari bararize icyo gihe baratakamba ariko ntawabasubije. None Mari Immaculate ko atavuze icyo gihe yarihe? Ko ibibazo arimo kubaza aha twese twabyibajije. Ikindi iyo hagira umunyamakuru wibeshya akabikoraho ikiganiro ari muri ruriya Rwanda bari kumugenza nk’uko ba Cyuma babagenje.

Ese ubundi ayo mafaranga yose abaturage batanga n’ayamuhango iki? Murata aravuga ngo ntabwo atanga iyo misanzu yose kubera ko abyumva ahubwo kubera kubahiriza gahunda za Leta gusa. Ese yatinyutse akavuga ko ayatanga kubera igitugu n’iterabwoba leta ibashyiraho kuko n’abaturage bose ntawe uyatanga kubera ko abishaka ahubwo n’icyo gitugu no gutinya gufungwa cg kwicwa. Makurata avuze ko bagomba kubanza gusobanurira abaturage no kubibumvisha mbere yo kubaturaho gahunda iyo ariyo yose bitwaza ngo bari kubagirira neza. Makurata arashinja leta igitugu itwaza abaturage. Ati buriya leta ibona irimo gukora iki? Abaturage ntibazabyumva kuko ntagusobanura kubaho. Nimubikore nimutabikora murabona ikizakurikira. Barohereza abanyamakuru gusobanurira abaturage Makurata arabaza ati kuki batashyuraho abakangura mbaga

Exit mobile version