Marcel Haguma yandikiye ikinyamakuru Rugali agira icyo avuga kubyo Depite Mwiza aherutse gutangaza avuga ko abanenga leta ya Kagame yamuhaye umugati babiterwa n’inzara. Kanda hano usome ibyo Depite Mwiza yavuze byatangajwe n’ikinyamakuru Makuruki.rw. Marcel Haguma aragira ati:
“Depite Mwiza ibyo avuga harimo ukuri no kutamenya ibyo avuga. Ati twabwiye abanyeshuli kujya bagaragaza isura nyayo y’Urwanda mu bihugu bigamo. Isura nyayo y’Urwanda ni iriya Paul Kagame yavugiye i Gabiro:
– Amajyambere ya baringa
– Amavunja yahejeje abaturage mu mazu
– Nzaramba igiye gutuma igihugu cyose gihungira mu bihugu by’abaturanyi
– Umutekano ugerwa ku mashyi mu nzegozo
– Ruswa mu gipolisi, mu bucamanza, mu gutanga akazi…
Ati: abasebya u Rwanda ni ababa bashonje bagasakuza. Iyo inzara ibakubise bararyama bagasinzira! Waryama ute ushonje ugasinzira? Kera depite yari uw’akarere (circonscription electorale) agatorwa n’abaturage, Mwiza ni uwa FPR yamaze abantu ibarasa, ibakubika agafuni, ibicisha inzara mu buroko no hanze yabwo. Ni iyi sura nziza u Rwanda rufite wabwira abanyamahanga uretse kuruvuga ukuri.
Depite Mwiza nibyo twese adusaba, kutagira ibyo twihimbira tuvuga ku Rwanda n’ubutegetsi bwarwo kirimbuzi tukavuga ibigaragarira buri wese, kandi ibyo nta bindi uretse isayo y’ubukene, ubwicanyi, ubugome,
Francis Kayiranga
Nawe KANDA HANO wandikire Rugali niba hari igitekerezo ufite cyangwa amakuru ushaka kuyigezaho.