KIMENYI Jean de Dieu wiyita Rwambibi mu rwego rwo kujijiasha, ni umwe muri ba DMI benshi bajyanywe i Maputo muri Mozambique guhangana n’Abanyarwanda bahatuye bahunze u Rwanda kandi bakaba bataruyoboka!
Amakuru agera ku Ijisho ry’Abaryankuna aratubwira ko uyu Kimenyi uvuka mu ntara y’Amajyepfo mu cyahoze ari Butare, yabaye umutoza wa Mukura igihe gito, ariko jenoside yabaye mu Rwanda muw1994 ari mu Bufaransa, nyuma yagarutse mu Rwanda akora mu by’ikoranabuhanga mu itumanaho (informatique) yaje gukorana na DMI ya Kagame, ubu akaba yarahawe inshingano n’ubutegetsi bwa Kigali zo guhuza ibikorwa byo gushaka abarangaje imbere abandi mu buhunzi no kutayoboka Kigali hamwe n’abatabona ibintu nkuko Kigali ibibona, no kuba bakicwa bibaye ngombwa!
Aho uyu mugabo yihishe hatahuwe ko ari mu nzu itaruzura y’uwitwa Ndekwe Philbert, iri ahitwa Mozal mu Ntara ya Matola ho muri Maputo!
Uyu Ndekwe ni umwe mubaharanira kugira ubutoni kuri Leta ya FPR, aho akunze kugaragara ashaka guhigika uwitwa Louis BASIGA usanzwe ayobora diaspora nyarwanda muri Mozambique, na we wabonye ubutoni mu butegetsi bwa FPR nyuma y’amabi menshi yakoze nkuko twayagaragaje mu nkuru zacu zabanje, bikaba byarahitanye Abanyarwanda batandukanye babaga Mozambique abandi bakabiboneramo akaga n’akarenga gakomeye!
Uku gushaka kumurusha amanota niko kwatumye ahisha uyu mwicanyi ruharwa witwa Rwambibi mu nzu ye icyubakwa ngo bakunde bajijishe!
Ufite igitekerezo cyangwa ikibazo watwandikira kuri
Email: abaryankuna.info@gmail.com
Facebook; RANP Abaryankuna
Twitter: @abaryankuna
YouTube: kumugaragaro info
UWAMWEZI Cecile