Banyarwanda banyarwandakazi ibi koko bizabaho kugeza ryari? Ni tudahaguruka ngo turwanye umwicanyi Kagame abanyarwanda turashize. Umwicanyi Paul Kagame afite uburyo bwinshi akoresha mu kwica. Ngaho namwe nimwiyumvire abo baturage bafite abantu babo bafungiye aho bita kwa Kabuga. Izi nizo zitwa “Camp de concentration” bivuga ibigo bifungirwamo abantu ariko abo bantu bakaba bagomba kwicwa. Abo bafungiye muri ibyo bigo bagenda bapfa urusorongo. None se uwavuga ko ari Jenoside iri gukorerwa abanyarwanda yaba abeshye?
Niba abo bafungiye kwa Kabuga barakoze ibyaha habura iki wamugani ngo babajyane mu rukiko baburane uhamwe n’icyaha bakamufunga ariko agafungwa mu buryo buziguye kandi agafungirwa ahantu habugenewe. Izo gereza afungiramo abantu se nazo ko ari umurironkuko yabyivugiye. U Rwanda ni urwo gutabarwa.
https://www.youtube.com/watch?v=U5o7z0wx-aI
Ntimutekereze ko Kagame azahagarika ubwicanyi. Kagame azica kugeza nawe apfuye kuko uwanyoye amaraso ahorana icyaka cyayo. Ntihagire ukeka ko azabihagarika kuko niho akura ibyishimo iyo abona abantu bapfa, iyo abona abantu bababaye. Kagame yishe kuva akigera ku butegetsi kugeza magingo aya arakica. Ubu se abo amaze kwica bangana iki? Niyo mpamvu njye nahamagarira umunyarwanda aho ari hose tukarwanya ingoma ya Paul Kagame n’agatsiko ke. Bitabaye ibyo abanyarwanda turashirira kw’icumu.
Ange Uwera