Impunzi za Kiziba nta kindi zishaka uretse gusubira muri Congo ariko Kagame ntabikozwa ahubwo arakoresha uko ashoboye ngo abatatanye. Kagame ntiyifuza ko hari abantu bashyira hamwe niyo mpamvu yasenye komite yari ihagarariye ziriya mpunzi kuko yerekanye imbaraga ifite ku mpunzi kurusha izo Kagame yari azifiteho.
Kagame nta mishyikirano agira, ibibazo byose abikemuza urusasu cyangwa gufunga, abo afunze akabakorera iyica rubozo. Kagame ntavugirwamo, ntabwo ajya inama n’uwari we wese, akora ibyo yumva bimuje mu mutwe. Ibi bituma nibaza ikibazo kimwe, bariya bapolisi be akoresha cyangwa bariya bantu bose akoresha niko babona ko ibyo akora ari byo? Ku buryo babuze uko bashyira hamwe ngo bamugwe gitumo bamufate nawe ashyikirizwe ubutabera? Ubwo se yabahaye iki?
Kagame nta na rimwe ashobora kwemera ko hari abantu bashyira hamwe niyo mpamvu kugira ngo asenye impunzi za Kiziba yabanje gusenya komite maze ashyiraho iyo azajya ategeka uko ashatse.