Site icon Rugali – Amakuru

Mana Tabara: Undi mugore yasanzwe mu murima w’ibigori yishwe i Kinyinya

Mu murenge wa Kinyinya, umugore witwaga Nyirasafari Jeannette yasanzwe mu murima w’ibigori yishwe. Abaturage baturiye aho yasanzwe bavuga ko na bo bamubonye mu gitondo batazi igihe yiciwe,
Uyu mugore wari mu kigero cy’imyaka 34 y’amavuko, yasanzwe mu murenge wa Kinyinya, akagali ka Murama, umudugudu wa Ngaruyinka, aho baturage bavuga ko umurambo we wabonywe n’abantu babiri bari bazindutse bagiye gusukura urusengero bahanyura bagasanga umurima w’ibigori n’ibishyimbo urimo inzira igaragaza ko haraye haciyemo abantu niko kwitegereza bahita babona umurambo w’umuntu.
Abaganiriye na Makuruki.rw bose bemeza ko batazi igihe yapfiriye kandi ko na bo batunguwe.
Uyu yagize ati:” na twe twahurujwe n’abo bantu bari bagiye gusukura urusengero tuje dusanga yapfuye n’igikapu cye bagishwanyaguje ubwo tubona irangamuntu ye igaragaza ko yavukiye I Nyamagabe gusa twamusanganye n’ibipapuro by’urubanza.”


Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu murima w’ibigori.
Aba baturage kandi bavuga ko batamenye ikishe nyakwigendera ariko bagakeka abo baburanaga.
Uyu tuvugana yagize ati:”ku bwanjye ndabona ubwo yari afite impapuro ziburana isambu abo baburanaga wasanga ari bo bamwishe.”
Aba baturage bahuriza ko kuba batazi igihe yapfiriye bishoboka ko haba hari n’abamwishe bakaza bakamuta aho ngaho.

Abantu bari aho bavuga ko na bo batazi icyamwishe.
Ku rundi ruhande ariko hari n’abavugaga ko bigeze kumva induru ivuga inshuro imwe ni joro ariko ntiyongera kuvuga bagira ngo ni ibisanzwe n’ubwo banze ko tubafata amajwi.
Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali SP Emmanuel Hitayezu yahamirije Makuruki.rw aya makuru, avuga ko umurambo w’uyu mugore witwa Nyirasafari Jeannette wabonetse mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, ubonywe n’abantu bari bagiye gusenga.
SP Hitayezu yatubwiye kandi ko ubusanzwe uyu mugore yakoraga akazi k’ubuyede mu mujyi wa Kigali, ariko ngo muri iyi minsi akaba yari yaragiye iwabo mu karere ka Nyamagabe, mu ntara y’Amajyepfo, akaba yari yagarutse mu Mujyi wa Kigali ejo ku wa gatandatu.
Yagize ati:“..yari asanzwe akora imirimo y’ubuyede, nta mugabo yari afite nyine basanze yapfuye, nta bikomere bamusanganye ubwo rero polisi ikimara kuhagera yahageze umurambo ujya gupimwa kugira ngo hamenyekane icyaba cyamwishe.”
SP Hitayezu yakomeje avuga ko kugeza ubu nta muntu urafatwa akekwaho uru rupfu, gusa ngo iperereza rikaba rikomeje kugira ngo hamenyekanye icyateye uru rupfu ndetse n’ababa barwihishe inyuma.

Exit mobile version