Site icon Rugali – Amakuru

Mana Tabara: Umwarimu wa IPRC yaraye yiciwe iwe mu rugo i Huye

Uwitwa Nsabimana Emmanuel w’imyaka 37 y’amavuko wari utuye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma akagari ka Matyazo (Muri Santire y’Amatyazo neza) yaraye apfuye bikekwa ko yishwe n’abantu bamusanze mu nzu ndetse bakanasahura ibintu byarimo.
Nsabimana Emmanuel yibanaga mu nzu wenyine aho yari acumbitse , abaturanyi be bakaba babonye idirishya ry’inzu ye ribomaguye hanyuma bakagira amatsiko y’icabaye barebamo bakabonamo Nsabimana Emmanuel yarangije gushiramo umwuka bikekwa ko yishwe mu ijoro ryakeye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntare y’Amajyepfo , Chief Inspector of Police (CIP) Andre Hakizimana yatangarije Umuryango ko Polisi yabimenye mu gitondo ikaba yahise inatangira iperereza ku baba bagize uruhari mu iyicwa rya Nsabimana kuko bikekwa ko yishwe n’abantu bamusanze mu nzu nijoro ndetse bakanasahura bimwe mu bintu bye byari mu nzu .Yagize ati’’ Natwe twabimenye mu gitondo , ubu umurambo wa nsabimana uri kwa muganga ngo abaganga bawupime bemeze icyaba cyamwishe , ubu kandi twahise dutangira iperere kugira ngo tumenye ababigizemo uruhare’’
Nsabimana Emmanuel wari usanzwe ari Umwarimu muri IPRC- South yishwe mu gihe abandi baturage bo mu Murenge wa Ngoma bari mu ijroro ryo kwibuka ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatusi rw’Umurenge wa Ngoma.

Nsabimana Emmanuel wari usanzwe ari Umwarimu muri IPRC- South
CIP Andre Hakizmana yatangarije Umuryango ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko urupfu rwa Nsabimana ntaho ruhuriye n’ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuri ya 22 byabereye mu Murenge wa Ngoma kuri uyu wa Gatandatu .

Exit mobile version