Site icon Rugali – Amakuru

Mana Tabara: Umuzunguzayi yakubitiwe muri gare ya Nyabugogo ahita apfa

Umugabo ukorera kompanyi yitwa AGRUNI, ibungabunga isuku mu Karere ka Nyarugenge,utari wambaye impuzankano imuranga yakubise umugore w’umuzunguzayi witwa Uwamahoro Theodosie,muri gare ya Nyabugogo ahita apfa.
Byabaye hagati ya saa tanu na saa sita kuri uyu wa Gatandatu mu kagari ka Nyabugogo, mu Murenge wa Kimisagara.
Bamwe mu bari bahari biba bavuze ko uyu mugore yari afite ikarito arimo gucuruza ibintu birimo amazi yo kunywa, jus n’amasogisi.
Ubwo abashinzwe kurwanya ubucuruzi bwo mu kajagari bafataga ibintu yacuruzaga yabasabye imbabazi ngo babimusubize baranga, bagiye arabakurikirana akomeza gutakamba, umwe muri bo aramuhindukirana amukubita ingumi mu musaya agwa hasi ahita apfa.
Umugore w’umuzunguzayi wari kumwe na nyakwigendera ati″Uwari umuri imbere ari yaje amukubita ingumi mu musaya no mu mutima agwa hasi. Nahise nterera imari nari mfite hasi mfata igitenge ndamworonsa ndi no kumuhungiza mbona agatima kagitera. Sinzi umuntu uje amukora ku maguru asanga yarangiye.”
Aba baturage kandi bavuga uyu mugore akimara gupfa bahamagaye polisi ngo ibikurikirane, ikaba ari na yo yatwaye umurambo iwukuye mu mbangukiragutabara yari ije kuwutwara.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Spt Emmanuel Hitayezu yadutangarije ko ibyabaye byaturutse ku rugomo , Ndayizigiye Joseph yakoreye Uwamahoro bikamuviramo urupfu.
Yavuze ko uyu Ndayizigiye yashwanye na Uwamahoro bapfa ibyo yacuruzaga hanyuma akamukubita ingumi maze akitura hasi agapfa.
Spt. Hitayezu yavuze ko Polisi yahise itabara igata muri yombi Hitayezu akaba afungiye kuri Stasiyo ya Polisi ya Nyarugenge aho yatangiye gukorerwa dosiye nk’uwishe umuntu.
Polisi yavuze ko Ndayizigiye nta rwego na rumwe rushinzwe umutekano akorera kandi ko idashyigikiye uwo ari we wese ushaka kuvutsa mugenzi we ubuzima.
 
Ambulance yari ije gutwara umurambo wa Nyakwigendera

 

Abaturage bari bashungereye uyu mugore amaze gupfa

 

 

Igihe.com
Exit mobile version