Uwase Saidathi Solange, ni umubyeyi uvuga ko we n’umugabo we barenganye, bakaba bari mu kaga gakomeye baterwa n’uko banze kubeshyera umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda, ndetse n’aho bashatse kugaragaza ikibazo cyabo bakaba barasanze uwabarenganyije ashobora kuba abyitambikamo. Avuga ko yanagerageje kubigeza kuri Perezida wa Repubulika ariko nabwo akaba atizeye ko urwandiko rwamugezeho kuko akeka ko uwabarenganyije nabwo yaba yarabyitambitsemo. Nyuma yo kubona uburyo Perezida ashishikajwe no kurenganura abaturage ndetse ntahweme guhana abayobozi bakuru barenganya abaturage, yahisemo kumwandikira Ibaruwa ifunguye abinyujije ku Kinyamakuru Ukwezi, aho yizeye ko Umukuru w’igihugu urangwa no kwanga akarengane azakurikirana ikibazo cye akabarenganura. Ibaruwa ifunguye yanditse murayisanga hasi muri iyi nkuru:
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mubyeyi wacu, nejejwe no kubandikira ngirango mungirire impuhwe munkemurire ikibazo kuko kugeza ubu nabuze uwanyumva mu bayobozi bose nakigejejeho bambwira ngo mfitanye ikibazo na RIB.
Ikibazo cyanjye giteye gutya: Umuyobozi Mukuru muri RIB ushinzwe kugenza no gukurikirana ibyaha yasabye umugabo wanjye nanjye ubwanjye kwemeza ko umutungo dufite atari uwacu ahubwo ari uw’umu General umwe wo mu gihugu cyacu ubarizwa mu ngabo za RDF, atubwira ko nitutabyemeza ibyacu babifunga natwe bakadufunga. Twagerageje kugaragaza uburyo twageze kubyo dufite dushingiye mbere nambere mu mpanuro muha Abanyarwarwanda ndetse n’amahirwe mwadushyiriyeho yuzuye igihugu cyacu, ariko twatangajwe n’uko koko amavuriro twari dufite yafungiwe umunsi umwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko nk’uko n’ ababikoze ubwabo babyemera.
Amasezerano twari dufitanye n’ibigo by’ubwishingizi yahise afungwa hatitawe ku masezerano, amafaranga bari bafitiye ayo mavuriro arafatirwa, business nshya twari dufite zimwa amahirwe y’amasoko ku buryo bw’akarengane, umugabo wanjye arafungwa nk’uko bari babitubwiye, kugeza n’ubu ibyacu byose birafunze. Iyo dusabye ko twarenganurwa, MINISANTE, RSSB n’Urwego rw’ Umuvunyi batubwira ko tubanza tugakemura ikibazo twagiranye na RIB, nyamara iyo twegereye RIB ntibasha kudusobanurira ikibazo gihari, ahubwo kugeza mu kwezi gushize twari tugisabwa kwisubiraho ngo tubeshyere uwo muyobozi.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ibi byaduteje igihombo kinini, ndetse natwe twagiteje abandi, amazu atishyurwa yakorerwamo n’ayo mavuriro agiye kumara umwaka afungiraniyemo imiti nayo imaze kwangirika hafi ya yose ishobora no kuzateza ingaruka abaturage begeranye nayo, imanza zitandukanye na ba nyiri ayo mazu badusaba kubishyura tukanakuramo n’ibikoresho tudafite n’aho tubijyana, ndetse tutanemerewe no kubikura mu mazu birimo kuko ababidukopye babifatiriye bitegereje gutezwa cyamunara turamutse tutishyuwe n’ibigo by’ubwishingizi ngo natwe twishyure. Ibyo byiyongeraho cyamunara za banki twafashemo inguzanyo zitandukanye n’ibindi biteye agahinda.
Icyifuzo: hashize amezi atandatu twandikiye Minisitiri w’Intebe ntiyadusubije, namwe ubwanyu twarabandikiye ariko dutekereza ko batatumye zibageraho kuko nzi neza ko mwanga akarengane, ndetse uburyo mumaze igihe mugaragaza ko hari abayobozi bamwe bashyigikirana mu makosa bagahemukira abaturage nyamara mwe mukabirwanya, nibyo byanteye imbaraga zo kumva ko kubandikira muri ubu buryo byatuma mumenya ikibazo cyacu.
None nifuza ko mwadukurikiranira iki kibazo mwasanga koko ibyo twanze kwemerera uwo mukozi wa RIB ari ukuri cyangwa hari amakosa yaba yarabaye umuryango wanjye ukayagiramo uruhare muzaduhane mwihanukiriye, ntimuzigere muduha imbabazi, ariko nimusanga natwe dufite ukuri ibihombo twateje abaturega ubu bizishyurwe nuwabyangije kuko sindenganya inzego z’igihugu bahagarariye kuko nizera ntashidikanya ko atari zo zabatumye, nkaba nifuza ko mwaturenganura ,abadukopye ibikoresho, abakozi bakorera company zacu zitandukanye, ba nyir’amazu bakarenganurwa, ndetse n’ubwo nizeye ubutabera bw’igihugu cyacu mukaba mwagira uruhare mu gukurikirana ubutabera umugabo wanjye arimo guhabwa, ibyinshi ntavugiye aha nabisobanura kurushaho mumpaye umwanya dore ko bankumiriye kenshi kubageraho ndetse n’umugabo wanjye aho afungiye yasabye inzego zitandukanye ko zamwumva akazisobanurira akarengane ke abura uwamwegera, kandi amakuru atandukanye yatanga ashobora kugira akamaro ku nzego zitandukanye z’igihugu.
Nasoza mbahamiriza ko nishimira imikorere y’inzego z’igihugu cyacu na RIB ubwayo nk’u Rwanda rushishikajwe no guhashya ibyaha, ariko nkumva ko umukozi runaka ashobora gukora amakosa ku giti cye yitwaje urwego ahagarariye, kandi nzi neza ntashidikanya ko ibyo mubimenye mudashobora kubyihanganira. Ndabashimiye uburyo mubyumvise mubyeyi w’Abanyarwanda!
Uwase Saidathi Solange