Site icon Rugali – Amakuru

Mana tabara! Bamwe mu rubyiruko rw’abanyeshuri bishimiye kutazahanirwa ibyaha by’ubusambanyi

Urubyiruko rwitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana muri Nyarugenge, rwakomye akaruru k’ibyishimo nyuma yo kumva ko rutazahanirwa gukora ubusambanyi.

Umukozi w’Urwego rw’igihugu rw’’Ubugenzacyaha (RIB) warusobanuriye Igitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha cyo muri 2018, yavuze ko muri icyo gitabo harimo itegeko rivuga ko abana babiri (umuhungu n’umukobwa) basambanye batazabihanirwa.

Yabitangarije imbere y’abaturage barimo urubyiruko rw’abanyeshuri bitabiriye ibiganiro ahitwa kuri “Maison des jeunes” i Kimisagara, agira ati:”Abana babiri bafite hagati y’imyaka 14 na 18 basambanye, ntibahanwa”.

Itegeko yasobanuye rikomeza rivuga ko umwana w’umukobwa utarageza imyaka 18, iyo yatewe inda yemerewe kujya kwamuganga bakayikuramo ku bushake bwe.

Benshi mu rubyiruko rw’abanyeshuri bamaze kumva ingingo z’itegeko zibakuriraho ibihano ku bijyanye no gusambana, bahise batera hejuru barasakuza kubera ibyishimo.

Umwana w’umukobwa witwa Saphine w’imyaka 15, akaba yiga mu rwunge rw’amashuri rwa Kimisagara agira ati:” Birashimishije kuko abahungu bateraga inda abakobwa bakabihanirwa, ariko ubu twese nta muntu uzahanwa, ni ubwumvikane nyine”.

Yanishimiye ko ababishaka bazajya bakuramo inda agira ati “Birakwiye mu rwego rwo kugabanya ubwiyongere bw’abaturage. Ikindi kurera umwana nawe uri umwana biragoye cyane”.

Icyakora mugenzi we w’umusore w’imyaka 18 bari kumwe we yavuze ko abishimiye kudahanwa kubera ubusambanyi ari ibirara byumva ko byakomorewe gukora ibyaha.

Iby’Itegeko ryasomewe urubyiruko, byamaganwe n’umubyeyi witwa Niyoyita Alfonse w’imyaka 64 wahise yipfuka umunwa avuga ko habayeho “gushumuriza abana gukora ubusambanyi”.

Niyoyita ufite abana icyenda barimo n’abangavu, avuga ko amategeko mashya arengera umwana ashobora gufatwa nabi n’abantu benshi, bigateza ibyaha bikomeye aho kubikumira.

Umuyobozi wawo akaba n’Umuvugizi w’imiryango ya Sosiyete Sivile mu Rwanda, Sekanyange Jean Leonard avuga ko bishimiye kuba amategeko arengera abana amaze gusobanuka, ndetse ko nta mwana uzongera guhanwa.

Sekanyange yabwiye urubyiruko ko n’ubwo rutazahanwa n’amategeko, gukora ibyaha birimo ubusambanyi bibicira ubuzima bikanabateza igisebo mu muryango nyarwanda.

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko kuva mu mwaka wa 2015 kugeza ubu rumaze kwakira ibirego birenga ibihumbi birindwi mu gihugu hose, by’abana bahohotewe.

Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bwateguwe n’Umujyi wa Kigali

mu babyeyi basobanuriwe iby’itegeko ridahanira abana ubusambanyi bumiwe

Chief editor Muhabura.rw

Exit mobile version