Mana Nyagasani, u Rwanda wiremeye rwabaye iciro ry’imigani kubera kuba urubuga rw’abicanyi hagati y’abana barwo. Mana Nyagasani amahano ya genocide yabaye mu mwaka wa 1994, ndetse n’ubwicanyi bwibasiye inyoko muntu, byadusigiye isura mbi, kuko abana bawe batesheje agaciro izina ryawe, bagakora ibyangwa imbere y’amaso yawe, bakibasira kiremwamuntu wiremeye mu ishusho ryawe bakamwambura ubuzima.
Ariko Mana iki gitondo nzinduwe no kukuregera umwe mu bana bawe wabaye ruharwa mu kwica rubozo abanyarwanda, akimika akarengane, agasingiza munyangire, agashyira imbere icyinyoma imbere y’amahanga kugira ngo yihe isura y’intama kandi ari ikirura.
Mana Nyagasani, ndakuregera Kagame kuko igihe yari ayoboye ingabo ku rugamba, yazoherezaga ingabo ze zigatega ibisasu mu modoka zitwara abantu, kugira ngo yangishe rubanda ubutegetsi bwa Habyarimana. Izo nzirakarengane zazize iki?
Mana Nyagasani, ndakuregera Kagame warashe indege ya Habyarimana, kandi abizi neza ko abatutsi bazahashirira, ibyo akabirengaho ahubwo akagerekaho no kwica Perezida Ntaryamira w’igihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, abigiriye kugira ngo agere ku butegetsi, abo batutsi mana yicishije bazize iki? Abo bakuru b’ibihugu yishe bazize iki?,
Mana Nyagasani ndakuregera kagame kubwo kuba muri Mata 1994, yarohereje bamwe mu ngabo ze ngo zikiyoberanya zikambara imyambaro y’abicanyi,maze zikabakabajyamo zikica cyane abatutsi kugira ngo zitize umurindi abicanyi, bityo abone uko ashyigikirwa agere ku butegetsi, mana abo bicanyi wabaciriye uruhe rubanza? Mana abo batutsi kagame yicishije, yarangiza akigira umucunguzi wabo imbere y’amahanga, agahabwa ibikombe hirya no hino kubera icyo kinyoma, iryo shyano mana azariryozwa ate?
Mana Nyagasani, Ndakuregera Kagame kubw’umubare utabarika w’abahutu yishe haba mu nkambi ya kibeho, mu mashyamba ya Congo, aho Mana ingabo ze zamaraga kubica zikabatwikisha amamesa kugira ngo zihishe ayo marorerwa. Ndakuregera Kagame kandi kubw’umubare munini w’abanyekongo batikiriye mu ntambara yashoje kandi barengana.
Mana Nyagasani ndakuregera Kagame wishe abari inkoramutima ze bazira gusa ko bamubwije ukuri, abagize amahirwe bakaba baramucitse bagahera ishyanga bazira kwanga uburetwa bwe.
Mana Nyagasani Ndakuregera Kagame wamariye abantu mu magereza, abenshi abaziza ko bafite ibitekerezo bitandukanye n’ibye, akabigizayo ngo batazamutambamira mu butegetsi, Mana Nyagasani Ingabire, Mushayidi, Niyitegeka, Rusagara, Byabagamba, Kizito Mihigo, n’izindi nzirakarengane ziheze mu magereza yo mu Rwanda barazira iki?
Mana Nyagasani ndakuregera Kagame wazanye Gahunda y’iyozabwonko, agahuriza ku ngufu, ingero zitandukanye z’abanyarwanda mu ngando zigamije gusa kubacengezamo ibitekerezo bye, Mana ubwenge waduhaye tuzabukoresha ryari cyangwa gute muri uru Rwanda rutegekwa na Kagame, tudafite impungenge zo kubizira?
Mana Nyagasani, ko Kagame yabujije bamwe mu bana bawe kwibuka ku mugaragaro ababo bazize ubwicanyi bwe, abo bo bazibukwa ryari Nyagasabi?
Mana Nyagasani ndakuregera Kagame wabujije amahwemo abazunguzayi ndetse n’abana baba mu muhanda, akabambura amahirwe yo gucuruza ngo barebe ko babona amaramuko, ahubwo bakicwa nk’ inyamaswa bakaba badafite kirengera.
Mana Nyagasani ko mbona akarengane, imiborogo n’amarira y’impfubyi n’abapfakazi bikomeje,inzara ikaba ica ibintu mu gihe amakonti ya Kagame arimo akayabo katabarika, akarengane kakaba kaganje, guhiga intambara n’iterabwoba bikaba bidasiba mu minwa y’aba jenerali ba Kagame, abihayimana bakaba bakomeje kureba ako karengane kose bakaruca bakarumira, Mana ibi biraganahe ?
MANA NYAGASANI WADUKIJIJE KAGAME , ko aribyo byonyine byaturinda kuzongera kubona amaraso ameneka mu Rwanda.
MANA NYAGASANI, turakwinginze ha abanyarwanda ubutabera udukize Kagame.
Umusomyi.