Urugamba rwa Depite Bamporiki na nyina udakozwa iby’Inkotanyi akamubwira ko zizamurangiza. Depite Bamporiki Edouard, avuga ko ahora arwana urugamba rwo kumvisha umubyeyi we ko akwiye kureka imyumvire ishaje nyamara akaba yaramubereye ibamba kuburyo yanamubwiye ko uko Inkotanyi zigenda zimushyira imbere ari nako zizamurangiza. Ibi yabigarutseho mu cyumweru cyashize ubwo yamurikaga igitabo cye yise “Mitingi Jenosideri, Imbundo, imbarutso y’imbunda yarimbuye imbaga”, gikubiyemo ubuhamya bw’abakoze Jenoside 67 na bamwe mu bana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside n’abafite ababyeyi bayikoze.
Mu buhamya Depite Bamporiki yahaye abari bitabiriye uwo muhango, yagarutse ku kuntu yigeze gukoranya abo mu muryango w’iwabo i Nyamasheke akajya kubabwira ko aba muri FPR Inkotanyi ariko bakamukwena cyane.
Aha yagize ati: “Mama wanjye w’umukecuru uba i Nyamasheke, naramuhamagaye mubwira ko nshaka ko bahuza abantu bo muri Famille muri 2010, njya kubabwira ko hari umuryango mwiza mbamo wa RPF kandi ko numva nshaka ko abantu bakuru b’iwacu nabo bayoboka umuryango. Aba tantes (ba nyirasenge na nyinawabo) baraseka barakumbaraga bakihirika iriya, ngo wowe? Ngo uri Inkotanyi? Nti yego… bakongera bagaseka… Ni ukuvuga ngo mu bitekerezo by’abantu, harimo ikintu cyo gufata inkotanyi yitwa Bamporiki, wayihuza na Tito ntibihure! Bati iyi nkotanyi itareshya n’izindi, iyi nkotanyi itaraturutse aho abandi baturutse… Ntabwo abo bantu b’iwacu bize, gusa ndimo ndashaka kubereka ibintu turimo guhangana nabyo, niba dushaka ko bigera aho bigera, nta n’ubwo tugomba guhera ku baturanyi, tugomba guhera iwacu.”
Depite Bamporiki kandi yasobanuye uburyo nyina umubyara yigeze kumubwira ko uko Inkotanyi zigenda zimushyira imbere ari nako zizamurangiza, ndetse ngo abimubwira abanje kumeneka ko umugore we atumva kuko azi ko ari umututsikazi.
Depite Bamporiki ati: “Aho ubwo ni muri 2010, baranseka bangira urw’amenyo, bati rero nta nkotanyi tukubonyemo, uzagende wihahire uhahe uronke, uzagwize. Abantu dushatse kuvugisha ukuri ngo ikibazo gihari tukimenye, kuko abantu benshi turabiganira… Bamporiki mbaye umudepite, ngize umugisha ngiye iwacu ndababwira barishima, nza kuzagera igihe njya mu butumwa bw’akazi. Isaha igeze, nibuka ko ntabwiye mama, ubundi urumva umukecuru wo mu cyaro aba agushaka buri gihe, umugore wanjye yari arimo kunkorera igikapu, njyewe narisigaga turi mu cyumba. Ndashaka kubibabwira uko byari bimeze. Noneho telefone ndayihamagara, nyishyira muri haut parleur (loud speaker) irasona, noneho mama wanjye yitabye nti mama bite? Ati ni byiza… Afite telefone, iyo telefone nayiguze mu mushahara nahembwe n’Inkotanyi… Ubwo noneho aritaba, nti mama rero ntabwo mpari ngiye kujya mu gihugu cya kure cyitwa Vietnam, nzamarayo icyumweru nugira ikibazo uzavugishe umukazana wawe njye sinzaba mpari. Noneho ahita ahina ijwi, ati yewe… Uri mu rugo? Nti yego, ati uri wenyine? Noneho ariko, mu by’ukuri ambaza ngo uri wenyine, yambajije ko ndi mu rugo, narwanye urugamba rw’igihe gito rw’uko nashatse n’uko navutse. Noneho mama mubwiye nti ndi njyenyine, ahita ambwira ngo umva, ngo hanyuma rero ngo uko ubona zigenda zirushaho kugenda zigushyira imbere, niko zizakurangiza. Noneho, ntacyo navuze mbere yo kugira icyo mvuga narahindukiye ndeba umugore wanjye, twe tuba mu nzu yacu turi babiri twenyine, ntawundi muntu uhaba.”
Yakomeje asobanura uburyo hari undi muyobozi yitabaje ngo azajye kumufasha kwereka nyina ko atari we muhutu wenyine uri muri Politiki, ariko ngo uwo muyobozi we yamweretse ko arwana n’ibirenze ibye. Aha yagize ati: “Na mama wanjye arabizi ko tuba turi babiri, ubwo yambazaga ko ndi njyenyine, icyo yambazaga we arakizi n’ubwo mwumva ko ari umuturage. Noneho, ubwo telefone iracyariho, ndeba umugore wanjye mbona abaye nk’uguye mu kantu. Nti ariko mukecu, nti ubundi [ni umupantikote mama wanjye] ibyo bintu ni ubuhanuzi baguhanuriye? Ni ibiki? Bivuye hehe? Ngo umva ntumbaze byinshi, ngo wowe niba ushaka kumenya ibindi uzaze tubiganire waje. Noneho rero mbwira umugore nti ibi bintu rero ntubitindeho, ndigendeye tuzabikoraho tugarutse. Ngarutse, nahuye n’inshuti yanjye y’umuyobozi, ndamubwira nti ndashaka ko uzamfasha tukajya kureba mama, kuba abizi neza ko ndi umuhutu, ashobora agirango wenda muri iki gihugu ninjye muhutu uba muri Politiki njyenyine. Noneho mubwira ibyo mama yambwiye, ati nibura mama wawe ntiyanize. Ati njye mama wanjye abikorera analyse (isesengura) nk’umuntu wize…”
Nk’uko yakomeje abisobanura, ngo yumva adahuje imyumvire n’uyu mubyeyi we ndetse ngo aramutse agiye n’ahantu bibuka agatukana cyangwa akavuga ibintu birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ngo uwabibaza Depite Bamporiki yaba amuhemukiye.
Aragira ati: “Mama wanjye agiye ahantu bibuka agatukana cyangwa akazana ingengabitekerezo ya Jenoside, mu by’ukuri umuntu uzabimbaza azaba ampemukiye. Mama wanjye, yavutse mu 1959, njye mvuga mu 1983, usibye kuba ari mama wanjye, njye sintekereza nka mama, kandi guhindura mama wanjye njyewe byarananiye, kuko mama turavugana nkumva ibintu ntabyumva, kandi iyo nahembwe arabimenya, ariko ibinti ntabwo mama wanjye ashaka kubyumva… Impamvu mbibabwira ni uko njye navuganye na mama, ndavuga nti ariko wowe, nzajya nkuvamo uko mpuye n’abantu… Nitutabigenza gutya, ubanza bizatugora! Kugirango iki gihugu gikire, ni uko dusenya izi nkuta tukubaka ibiraro ndetse tukabwira ababyeyi bacu ko, mu by’ukuri ntabwo njyewe ndi uwo ku butegetsi bwa Habyarimana, ubuse nazasobanura iki? Mama wanjye ashobora no kugira ibisobanuro, akavuga ati njyewe navutse mu 1959, niko nigishijwe. Ubwose mbaye nka mama, navuga ko nigishijwe nte? Ryari? Nande?”
Ukwezi.com