Nkuko ikinyamakuru Therwandan cyabitangaje, Mama Télesphore Mushiki wa Perzida Habyarimaba wari warihaye Imana, yari umubikira mu Benebikira yatuvuyemo ku wa gatatu taliki ya 31 Mutarama 2018. Iyo ntwari iratabarutse. Iyi nkuru twese yadutunguye ariko icyo twamwifuriza Imana imwakire mu bwami bwayo rwose. Turabizi ko bigoye kwakira ko umuntu atuvuyemo. Niyo mpamvu twihanganishije umuryango we aho uri hose. Niyigendere neza twese niyo nzira tuzamusangayo.
Mama Télésphore yavutse taliki ya 28 Mata 1932 avukira i Rambura muri Kagarago ku Gisenyi. Akaba yaravutse ku babyeyi Jean Baptiste Ntibazirikana na Suzanne Nyirazuba aribo bamutije izina Nturoziraga Concessa. MamaMama Télésphore akaba yarutaga Perezida Habyarimana hafi imyaka 5. Tukaba tugikora itohoza ku buzima burambuye bwa Nyakwigendera ndetse n’abandi bose bavukanye nawe.
Mama Télesphore yari umuntu mwiza ariko buriya igihe cye cyo kubaho kuri iyi si cyari kirangiye. Ariko atabarutse twari tukimukeneye. Yari umuntu mwiza nka musaza we. Buriya u Rwanda rubuze intwari, yakundaga Imana, yakundaga urubyiruko. Nkuko muri mubibone ku mafoto hasi Mama Télesphore yari umugide kandi yakoze ibishoboka haba mu bitekerezo n’umutungo mu gufasha uyu muryango w’abagide kugera aho ugeze mu Rwanda. Imana imwakire mubayo.