Abakora isuku mu mihanda yo muri Gasabo baheruka guhembwa umwaka ushize
Abakozi ba nyakabyizi bakora isuku ku muhanda Nyarutarama –Kibagabaga mu Karere ka Gasabo, baheruka guhembwa mu kwezi k’Ukuboza 2015, ubuyobozi buvuga ko hari ibyo burimo gutunganya kugira ngo bajye bahemberwa kuri konti zo mu mabanki.
Nyakabyizi usukura umuhanda n’inkengero zawo akorera amafaranga igihumbi ku munsi, na yo ngo ni intica ntikize ugereranyije n’imvune bahura na zo muri ako kazi.
Aba bakozi babwiye TV1 ko kudahembwa amafaranga baba bakoreye ku munsi, nk’uko babyumvikanye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gukora isuku, bibagiraho ingaruka bo n’imiryango yabo.
Umwe mu bakozi utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yagize ati “Aba agomba kuduhemba ku munsi, ariko ntabikora, habe nibura no kuduhemba mu minsi 15.”
Undi ati “Badukoresha tunutunu, ntibaduhembe, dufite inzara rwose.”
Zimwe mu ngaruka aba bakozi bavuga ko bahura na zo kubera kudahembwa, harimo izijyanye no kubura icyo kurya, kubura amafaranga yo kwishyura inzu, kubura amafaranga yo kwishyurira abana ishuri n’ibindi.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe imirimo rusange mu Karere ka Gasabo, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko atumva impamvu iyi Kompanyi itishyura abayikorera,mu gihe Akarere ko kishyura neza rwiyemezamirimo.
Yagize ati “Kuba hari abakozi b’iriya kompanyi bafitiwe ibirarane by’amezi abiri ni ikibazo tutakwirengagiza, tugiye kugikurikirana. Gusa nticyagombye kuba kiriho, kuko fagitire zabo zishyurwa neza nta kibazo cy’ibirarane bafitiwe.Kuba rero abakozi batishyurwa tugiye kubikurikirana.”
Umuyobozi wa Kompanyi ‘Inzira Nziza’, Munyaburanga Thomas, avuga ko byatewe n’impinduka zazanwe n’umujyi wa Kigali wasabye abakozi bose guhemberwa ku makonti(Compte).
Yagize ati “Ubusazwe, abakozi tubishyura amafaranga tuyabahereje mu ntoki tubasanze aho bari. Kuko dufite abakozi bakorera ahantu hatandukanye. Ubu rero muri kino gihe turi muri gahunda yo kugira ngo bahemberwe kuri banki. Kugira ngo bishoboke rero byadusabye inzira ndende.”
Uyu muyobozi ariko avuga ko nubwo habayeho ubu bukererwe, iki cyumweru kirangira abakozi bose barangije kwishyurwa.
Nyakabyizi usukura umuhanda asabwa kuzinduka no gukora cyane
http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-abakora-isuku-ku-muhanda-baheruka-guhembwa-umwaka-ushize