Site icon Rugali – Amakuru

Malawi yemereye impunzi z’Abanyarwanda kuhaba zitikanga gucyurwa

Abanyarwanda bahungiye muri Malawi bemerewe gukomeza kuba muri iki gihugu nubwo bakuriweho statut y’impunzi gutaha kwabo bikaba byashyizwe mu bushake bwabo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikaba ryemeza ko iki gihugu gicumbikiye impunzi z’Abanyarwanda  bakuriweho statut y’ubuhunzi mu Ukuboza 2017 kimwe n’izindi mpunzi z’Abanyarwanda hirya no hino ku isi.

Mu kiganiro yahaye Malawi24 dukesha iyi nkuru, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi ribinyujije ku ishinzwe amakuru muri Malawi, Rumbani Msiska, yatangaje ko impunzi zatakaje status y’impunzi kuri ubu zikomeje guhabwa ubufasha na HCR.

Uyu yakomeje agira ati: “Mumenye neza ko Abanyarwanda batari guhatirwa gusubira mu Rwanda, hatitawe kuri status yabo kuri ubu.” Uyu yongeyeho ko HCR yemera ko igisubizo kuri izi mpunzi gikwiye kuba gutaha ku bushake kandi zigasubizwa mu buzima busanzwe. Ku badashaka gutaha, ngo ubuvugizi buzakomeza na guverinoma ya Malawi bahabwe uburenganzira bwo gutura, cyangwa abujuje ibisabwa bazahabwe ubwenegihugu.

Muri rusange, ngo impunzi z’Abanyarwanda 6,129 n’abasaba ubuhungiro bacumbikiwe mu nkambi ya Dzaleka uhereye ku itariki ya 28 Mutarama 2018 nibarebwa n’icyemezo cyo kubakuriraho ubuhungiro kandi bari guhabwa ibyo bakeneye byose nk’ibyo kurya n’ibindi bitari ibyo kurya nk’uko byemezwa na Msiska.

Source: http://www.bwiza.com/

Exit mobile version