Amakuru agera kukinyamakuru Intambwearavugako umusore w,umunyarwanda wari uri mukigero cy,imyaka 27 yishwe nabantu bataramenyekana,uyu musore bivugwako yitwa Mundere Jean Baptist bivugwako yabarizwaga mumutwe wa RNC urwanya reta y,urwanda yamaze kwicwa nkuko ikinyamakuru intambwe cyabibwiwe nabamwe mubanyarwanda batuye muri kino gihugu.
uyu musore ngo kuko uno musore wari usanzwe akunda kugira ingendo mubihugu bitandukanye birimo Mozambique,Malawi,Zambia south Africa ndetse nibindi yari amaze iminsi muri Malawi yaraje gusura abavandimwe bavugako,baje kumubura ubwo yari avuye aho yari ari agiye guhura nuwitwa kiro 20 mumugi wa Malawi Lilongwe ngo nyuma yiminsi itatu atabonetse nibwo abo yari yaje gusura bamubuze batangira kubaririza ,nyuma ngo baje gutangira gushakisha babaza muri police yicyo gihugu baza guhabwa amakuru y,uko uwo musore yishwe ubwo ngo yari afite imbunda ashaka kwica abayobozi ba kino gihugu,ibi bikaba byamenyekanye,kuwa 23 /5 /20018 akaba ari nabwo hagaragaye umurambo w,uno musore
Mundere Jean Baptist,
Umunyarwanda bicyekwako ari umuyoboke wa RNC yishwe
Abanyarwanda batuye muri kino gihugu twaganiriye batifujeko amazina yabo anjya hanze bo bavugako icyo gikorwa cy,ubugizi bwa nabi cyakozwe nuwitwa Sadi usanzwe ngo ahiga akanagirira nabi abanyarwanda bari Muri Malawi byumwihariko Impunzi .
Kugeza ubu hakomeje umwuka utari mwiza kubanyarwanda baba hanze mubihugu bitandukanye cyane ibyo kumugabane wa Africa aho usanga abahunze cyera bashinja abavuye mu Rwanda vuba kuza kubaneka no kubica bakabashinjako Ababa batumwe na reta y, urwanda, ibi kandi bikunze guterwa nuko bikunze kugaragarako benshi mubanyarwanda bicirwa mu mahanga usanga byagizwemo uruhare nabagenzi babo ,
Abanyarwanda batuye muri Malawi bavugako bahangayikishijwe numutekano wabo ukomeje kugeranirwa aho buri umwe ngo asigaye aryama ataziko ari buramuke dukomeje gukurikirana ibyiyi nkuru no kugerageza kuvugisha inzego bireba uwasinziriye Imana imwakire mubayo.
Source: Intambwe.net