Lazarus Chakwera perezida mushya wa Malawi yashyize bamwe mu bafitanye amasano muri guverinoma ye, bituma benshi babinenga cyane.
Sidik Mia wahoze yiyamamazanya na Bwana Chakwera mu matora mu mwaka ushize, yagizwe minisitiri w’ubwikorezi, umugore we Abida Mia agirwa minisitiri wungirije w’ubutaka.
Kenny Kandodo yagizwe minisitiri mushya w’umurimo mugihe mushiki we Khumbize Kandodo aba minisitiri w’ubuzima.
Umucuruzi Gospel Kazako yagizwe minisitiri w’itumanaho, mu gihe muramukazi we Agnes Nkusa Nkhoma yagizwe minisitiri wungirije w’ubuhinzi.
Perezida Chakwera yari yagize minisitiri w’ubutabera umunyamategeko Modercai Msiska, uyu yanga uyu mwanya avuga ko byaboneka nk’aho ari igihembo amuhaye kuko yamuhagarariye mu rukiko ubwo rwategekaga ko intsinzi y’uwari Perezida Peter Mutharika iteshwa agaciro.
Bwana Chakwera yashinjaga uwo yasimbuye Bwana Mutharika icyenewabo no kuzuza muri guverinoma abantu bakomoka mu gace kamwe nawe.
Ubu guverinoma Chakwera yashyizeho nayo barayinenga ko hejuru ya 70% by’abayigize bava mu gace ko hagati mu gihugu ahiganje cyane abo mu ishyaka rye rya politiki.
Ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru, Abanyamalawi bagaragaje ko batishimiye guverinoma nshya;
Alfie Saweta yanditse ati: “Singiye kubeshya, mbabajwe cyane n’urutonde rw’abagize guverinoma nshya. Umenya twari twiteze ibirenze. Umugabo n’umugore hamwe na mubyara w’uwo mugore muri guverinoma imwe, koko?”
Hugo Mlewa yanditse: “Yari akwiye kwirinda aya masano, umuhungu wa…umugabo wa…umuvandimwe wa…Chilima [ubu ni visi perezida] yaravuze ngo Malawi si akarima k’umuryango…imiryango ibiri. None nguyu yemeje imiryango muri guverinoma.”
BBC