Site icon Rugali – Amakuru

Major Theogene Rutayomba uzi neza RDF na Kagame aragira inama ABARUNDI yo kumena IKIBYIMBA

Ndasaba abarundi bari bwumve Major Theogene Rutayomba wahoze muri RDF kandi uzi neza imikorere ya Kagame ko hari abagera ibukuru ko bareba ukuntu babwira cyangwa bakabumvisha aya majwi ya Major Theogene Rutayomba.
Major Rutayomba aratubwira neza ibyo abarundi bahanganye nabyo ko kandi bitazapfa birangiye mugihe Kagame aza akiri ku butegetsi. Kuri we iyo umurwayi agiye kureba muganga, ikintu cyangombwa yitaho ngo avure uwo murwayi nuko akora ibishoboka byose akarwana n’igitera uwo murwayi kurwara.
Abarundi barazi neza ubateza ibibibazo kandi nta wundi ni Kagame. Yego ndabizi ntabwo abarundi bazajya ku karubanda ngo batubwire ibyo barimo bakora cyangwa bateganya gukora, ariko niba bicaye ntacyo bateganya bazashiduka nyakatsi yabo yafashwe n’inkongi y’umuriro ikongejwe na Kagame. Major Theogene Rutayomba arangiza agira ati: “Ari njye ugira abarundi inama, nabagira inama nziza yo kumena ikibyimba”. Habwirwa abumva rero ntawe uyobowe ko iki kibyimba Majo Rutayomba avuga atari Kagame nu Rwanda.
https://rugali.com/wp-content/uploads/2016/03/Major-Theogene-arabwira-abarundi-kumena-ikibyimba.mp3?_=1

Exit mobile version