Major Theogene Rutayomba mu kiganiro yagiranye na Radiyo Itahuka yemeje ko kuri we Kagame na Ibingira aribo bateguye iyicwa ry’abahutu bo mu nkambi ya Kibeho.
Ese nk’umuntu ufite uwe wishwe na Kagame na Ibingira i Kibeho azibuka abe ryari? Leta ya Bizimungu yarimo Kagame icyo gihe ari Minisitiri w’ingaba akaba yari na Visi Perezida ko yijeje amahanga n’abanyarwanda ko hazakorwa iperereza ku bwicanyi bwa Kibeho ariko na nubu nta mwanzuro wayo turabona.
Tega amatwi Major Rutayoba ibyo yivugiye ku bwicanyi FPR Inkotanyi zakoreye abahutu bari bakambitse mu nkambi ya Kibeho: