Site icon Rugali – Amakuru

Maj Sankara Callixte n’ IBITEKEREZO N’ IMYUMVIRE. Muti gute?

NTA RUGAMBA RUBAHO RWUBAKIYE KU MUNTU, CYOKORA URWUBAKIYE KU BITEKEREZO CG IMYUMVIRE YE RURASHOBOKA KANDI ABE BAKARUTSINDA!

Kuva SANKARA yatangaza ko MRCD/FLN abereye umuvugizi yatangije intambara mu ishyamba rya NYUNGWE, hari benshi bacitse ururondogoro, bamwe bati arabeshya, abandi bati si MAJOR, abamusebya bakaza umurego.

Ku rundi ruhande hari benshi ndetse cyane, bishimiye ibyo yatangaje, ndetse n’ibikorwa bya FLN, aba nkaba mbabwira nti mwicika INTEGE!

Muri make rero, nagirango mbwire abantu, baba abamupinze cg abumvise rwose bamuri inyuma:

Major SANKARA yari ari ku rugamba, niba rero yanafashwe, nta gitangaza kirimo, kuko yari ACTIF; umusirikare uri ku rugamba, bibaho ko agwa muri EMBUSCADE agafatwa AMATWI cg akanaraswa! Ahubwo mwibaze muti ese ubukangurambaga major SANKARA yakoze ntibwumviswe? Hari uwakwihandagaza akavuga ko bwapfuye ubusa?
Njyewe nk’umuntu uri OPTIMISTE ko ubutumwa yatanze bwumviswe, reka mbabwire mbahe n’ingero zigaragaza ko icya ngombwa major SANKARA yakirangije, kandi ko IMBUTO yabibye itazatinda kwera, kandi mu BURUMBUKE!

1. Hafi y’iwacu i RWANDA muri 1980, i BURUNDI habayeho umugabo GAHUTU RÉMY ashinga FNL Parpehutu; nyuma gato yarishwe; ariko kuko impamvu ye yo kurwanya ubutegetsi yumvikanaga, FNL yarakomeje, yewe n’abandi bose barwanyirizaga leta mu bundi buryo FNL yabahaga morale kugeza bigobotoye ingoyi bari bariho.

2. Muri Centrafrique, uwatangije kurwanira ubwigenge ari we BARTHÉLEMY BOGANDA, yarishwe mbere gato y’ubwigenge, ariko ntibyabubujije kugerwaho!

3. Muri Mozambique, uwatangije intambara yo kurwanira ubwigenge, ari we MONDRANE, nawe yarishwe butaragerwaho, ariko ntibyabubujije kuboneka!

4. Muri Guinée Bisau na Cap Vert, Amilcar Cabral naho yarishwe, ariko ntibyahagaritse urugamba mpaka ku bwigenge!

5. Muri VIÊT NAM uwitwa HO CHI MINH watangije intambara ku bafaransa ashaka ubwigenge, nyuma akanarwana n’abanyamerika, yapfuye mu 1969, ariko ntibyabujije ko ku munsi nk’uyu mu 1975, icyo yaharaniye cyari kigezweho bidasubirwaho!

6. Kuko inyandiko nayikoze kubera ibiri kuvugwa kuri maj SANKARA, sinarangiza ntatanze urugero ku muntu we ubwe yakunze gutangaho urugero ari we: Fidel CASTRO;
Ubwo CASTRO yatangiraga urugamba bwa mbere mu 1953, byabaye agahomamunwa, hafi ya bose mu bo bari kumwe batera ikigo cya MONCADA, barishwe! Nawe ubwe afatwa AMATWI arafungwa! Nyuma gato muri 1955, yarafunguwe, nibwo yahungaga, agaruka mu mpera za 1956, nabwo ateye yakubiswe inshuro 4/5 by’avasirikare be barapfa, we na 16 basigaye bahungira mu misozi maj SANKARA akunda kuvuga cyane ya SIERRA MAESTRA! Aho niho hateguriwe insinzi ya nyuma!

NONE WOWE UBYINA INSINZI NGO WAFASHE SANKARA, UYISHINGIRA KUKI?

WOWE SE WACITSE INTEGE KUBERA KO NGO MAJ SANKARA YAFASHWE URUMVA HARI IRYARI RYARENGA?

Ku bamukina ku mubyimba ndababwira nti”HAZASEKA NEZA UZASEKA NYUMA”

Ku bacitse INTEGE namwe nti “LA LUTTE CONTINUE”

Jean Paul Kayiranga

Exit mobile version