Leta ya Kagame ntiyaba iri mu marembera? Maj Rutayomba aravuga ko bidashoboka ko ingabo za RDF zafata abagore ku ngufu. Ko bitigeze bibaho ko abo basirikare atari aba RDF akurikije ibyo azi. Arasobanura kuri icyo kibazo avuga ko niba abo basirikare bari bambaye imyenda yirabura ngo ni aba special force. Ni abantu batoranijwe bagahabwa misiyo ngo bajye gutesha umutwe abaturage.
Ngo umusirikare wafashe ku ngufu yari afite icyombo ngo ni lieutenant kandi ni chef wa platoon. Maj Rutayomba arongera ati ibi ni ibintu byateguwe ku rwego rwo hejuru. Ati niba ari ibintu byaturutse kuri indiscipline y’abasirikare, ntabwo byigeze bitegurwa ko ikizabyerekana aruko ikizakurikira ari ifungwa rya komanda wa division ari we Gen Mubaraka, ifungwa rya Komanda wa brigade, ifungwa rya komanda wa batayo n’abandi. Ifungwa ry’abo bantu niritaba muzamenye ko byateguwe kandi bigategurwa ku rwego rwo hejuru..
Kugeza iyi saha nta numwe muri abo ba komanda urafungwa uretse ko bariya basirikare babikoze bafashwe ngo ko bagomba gushyikirizwa ubutabera. Iki kikaba kimwe mu bimenyetso ko byateguwe nk’uko Maj. Rutayomba yabivuze. Ubwo se hari aho yabeshye? Icyo leta ya Kigali itakora n’iki? Maj Rutayomba ati abo basirikare bazakatirwa imyaka itanu cyangwa icumi hanyuma nibafungurwa babajugunye iyo za Cyangugu.
Maj. Rutayomba ati niba icyo gikorwa ari indiscipline RDF byayirangiriyeho irasenyutse. Aho abofisiye binjira mu mazu bagasambanya abagore bagahondagura abagabo babo, ibyayo byarangiye kandi n’igihugu nta gihari.
Ariko n’ubundi baravuga ngo ingabo zabuze umugaba wazo zirasandara, zigakora ibyo zishatse, zirasahura, zigakorera ibya nfura mbi abaturage mbese zirara mu baturage. Ese ibi byaba biri guterwa n’uko umukuru wazo atarimo kuboneka? Twese turimo turibaza icyamubayeho, ko atagaragara cyangwa ngo agire icyo avuga ku kibazo cya Covid-19, ku kibazo cy’abo bagore bafashwe ku ngufu, ku kibazo cy’abaturage barimo kwicwa n’inzara kubera “guma mu rugo” kandi bari batunzwe no guca inshuro buri munsi, nagire icyo abivugaho, tumubone. Aho ubuyobozi bw’iigihugu aribwo bwa Paul Kagame ntibwaba buri mu marembera?
Kuki se ibi bibaye mu gihe abaturage bari mu bihe bibi byo kurwana n’icyorezo Covid-19? Nta gitangaza kirimo kuko ibi bikorwa nibyo biranga izo ngabo ca RDF. Mwibuke ibyo bakoze muri Congo. Ariko leta ya Kigali iri mu marembera rwose. Iyo Coronavirus irashyira byose hanze. Abaturage barimo bicwa n’inzara kuko bababujije kujya guca inshuro aricyo cyari kibatunze bagira ngo barabaha infashanyo bakabaha intica ntikize cyangwa bakayiha abifashije. Aka kajagari gafite icyo karimo gasura. Umunsi abaturage bazashira ubwoba muzabona ibizakurikira kuko ntabwo bazaguma kwicwa urw’agashinyaguro bazira ubusa.
Abo baturage bo muri Bannyahe, bagize gusenyerwa, Covid-19 nayo iba iteyemo, gufatwa ku ngufu n’abakagombye kubarengera no kubahiriza umutekano wabo, kwicwa n’inzara n’ibindi. Ikibabaje kandi giteye n’agahinda n’uko Paul Kagame ntacyo abivugaho nk’umukuru w’igihugu. Ibi bikatwereka ko ibyo byose abizi ko byateguwe akaba yarabishyizeho umukono. Ntabwo yavuga ko kateripirari zizabaterurana n’amazu yabo ngo atinye kubateza abasirikare be ngo bahohotere izo nzirakarengane kugira ngo zigire ubwoba zigende gahunda bafitiye Bannyahe zikomeze zishyirwe mu bikorwa.
Iyi gahunda ni ndende kandi ntirarangira mutege amaso ibigiye gukurikira. U Rwanda rugeze ahamanuka n’uwavuga ko ubuyobozi bwa Paul Kagame buri mu marembera ntiyaba abeshye. Ikinyoma ntigihabwa intebe kabiri kandi ntagahora gahanze.
Umusomyi wa Rugali
Yvette Uwamahoro