Site icon Rugali – Amakuru

Maj Micombero na Frank Ntwali barabwira Radiyo Itahuka uburyo Kagame akomeje gusahura u Rwanda yitwaje ingendo akorera mu mahanga

PAUL KAGAME YONGEYE GUSAHURA UMUTUNGO WU RWANDA YITWAJE INGENDO AMAZEMO IMINSI. Iyi ndege ayikodesha na Leta y’u Rwanda kw’isaha iguruka ku giciro cyikubye hafi kabili ugereranyije na ziriya zindi bingana n’ibihumbi cumi na bine magana cyenda na biri y’amadolari y’amanyamerika (US $ 14.902). Ni ukuvuga 13.836 by’amaEuro (€ 13.836).

Reka turebe rero ingendo Paul Kagame yongeye kubyutsa muri uku kwezi kwa Gatatu :
Tariki ya 6/03/2017 indege ya Kagame ariyo « Gulfstream G650 » (EI-LSN) yahagurutse i Shannon muri Irlande aho isanzwe iba kuva mu kwa 12/2016 iguruka Km 7.093 ijya i Kigali ihakoresha amasaha 8 n’iminota 51. Ubwo kuri fagitire bishyuza amasaha 9. Wabikuba na US$ 14.902 kw’isaha bikaba US$ 134.118.

Bwaracyeye ihaguruka i Kigali mu gihe cya saa moja ijyana Paul Kagame i London mu Bwongereza. Aho gufata inzira yabugufi ingana ni Km 6.646 yakagombye kuhakoresha amasaha 8 n’iminota 19 ni ukuvuga iciye hejuru y’imijyi ya Goma na Kisangani (RDC), ibihugu bya République centrafricaine, Tchad, Libya, Malte n’u Bufaransa yo yahisemo inzira ndende ingana ni Km 6.917 iciye i Kagitumba, hejuru y’uburengerazuba bwa Uganda, hejuru y’umujyi wa Juba muri South-Sudan, i Kharthoum muri Sudan, i Alexandrie muri Egypte, u Bugereki, Albanie, Croatie, u Butaliyani, u Busuwisi n’u Bufaransa. Yageze i London ihakoresheje amasaha arenga 9 n’iminota 8. Urwo urugendo rwatwaye amasaha 10 x US$ 14.902 (kw’isaha) = US$ 149.020.

Radiyo Itahuka

Exit mobile version