MAJ. GEN. PAUL KAGAME AKIMARA GUHANURA INDEGE YA PEREZIDA JUVENAL HABYARIMANA KUWA 6/4/1994 YAVUGIYE KURI RADIO MUHABURA ATI, “NDAJE MPINDURE MATEKA NYAMWINSHI IBE NYAMUKE, NYAMUKE IBE NYAMWINSHI.”
Nyuma y’aho FPR ifatiye ubutegetsi mu 1994, abanyarwanda benshi twarabanje twigiramo amatsiko y’uko bizamera. Ntibyatinze hahise hakurikiraho amarorerwa y’agahomamunwa maze umubare w’imfu, impunzi n’amagereza wikuba inshuro nyinshi bimwe bitari byarigeze bibaho mu mateka y’u Rwanda.
Bityo rero buri munyarwanda ufite igikomere yatewe n’ingoma kirimbuzi ya FPR asabwe guhaguruka tukibohoza. Guhora twihanganira ibibazo sibyo. Ahubwo nimureke duhagurukire rimwe dushyire akadomo ku ngoma mbi ibidutera.
Kagame na FPR batubujije epfo na ruguru, batwambura uburenganzira bwose ariko tuzirikane ko batabasha kutwambura uburenganzira bwo kwihitiramo uko twakwivana mu makuba badukururiye. Iyo umuntu azi neza ko afite impamvu yo kubaho, aba afite ubwigenge bw’ikirenga bwo guhishura icyamubera inzira yo kwiganzura ibibi akorerwa.
Gloire Rukika