Site icon Rugali – Amakuru

Magufuli yahishuye ko hari abamunzwe na ruswa muri Tanzania bamwibeshyeho bamushyigikira mu matora

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, yemeje ko azi neza ko hari bamwe mu bantu bakomeye mu gihugu cye bamufashije ngo atsinze amatora, bizeye ko azakomeza kubafasha muri gahunda zabo zo kurya ruswa.
Magufuli yabashwishurije avuga ko ahubwo agiye guhangana nabo.
Perezida Magufuli avuga ko azi neza ko mu bikorwa remezo mu gihugu cye hari ruswa ikabije, bityo agiye guhangana n’abari muri ubu busambo.
Ibi Perezida Magufuli yabivuze ubwo yatangizaga inama ihuje abubatsi muri iki gihugu cye.
Perezida Magufuli yagize ati “ndabizi ko ruswa ikabije mu nzego zitandukanye, nzi neza kandi ko hari abantu bakomeye bamunzwe na ruswa, yewe bamfashije mu gutsinda amatora yo mu Kwakira  2015 kugira ngo nzakorane nabo muri ibyo bikorwa.”
Yakomeje agira ati “Ibyo ntabwo bizaba, ntabwo nzemerera uwo ari we wese ngo ankoreshe cyangwa ngo akoreshe izina ryanjye mu kurengera ibikorwa bye by’ubujura, iyi ni intambara ngomba kurwana, nibiba  ngombwa buri munsi nzajya nirukana buri muyobozi wese uzagararwaho n’iyi ruswa.”
Urwego rw’ububatsi muri Tanzania ngo rufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’iki gihugu, ariko ngo rwibasiwe cyane na ruswa nk’uko ikinyamakuru the citizen kibitangaza.
Ikigo gishinzwe ibarurishamibare muri iki gihugu kivuga ko ubwubatsi muri Tanzania bwunganiye ingengo y’imari ku rugero rwa 12% mu mwaka wa 2014, bingana na miliyari 6 z’amadorali.
Perezida Magufuli w’imyaka 59, avuga ko nubwo azi neza ko hari abamurwanya bamuca intege ku rugamba yatangije rwo guhangana n’abangiza iby’abaturage, ngo ntibizamuca intege kuko ashyigikiwe n’abaturage bamutoye ku majwi 58%.
Magufuli agira ati “Nubwo abo nzirukana abagera ku bihumbi 2 ntacyo bitwaye, bipfa kuba bifitiye umumaro abaturage ba Tanzania miliyono 50.”
Source: Izuba Rirashe

Exit mobile version