Site icon Rugali – Amakuru

Mafene arabaza: Minista, ese bizarangirira ku kubeguza cyangwa tuzabajyana mu nkiko?

Nongeye kubasuhuza nshuti zanjye ! Mu myaka yashize nagiye nandika ibintu bitandukanye kandi benshi mwarabisomye. Bamwe mwisanzemo abandi mwaransetse ndetse muvuga ko Mafene ndengera. Ndabyemeye. Inyandiko nyinshi nagiye nandika zagiye zibanda ku guha umuturage ijambo mu miyoborere myiza, ku guha agaciro urubyiruko mu iterambere ryarwo. Ntabwo ngiye kubabwira ko mbihagaritse ahubwo, Mafene ndagarutse kandi hari agashya nzanye. Ibitekerezo byanyu ni byo bigiye kuba umusingi w’ibyo Mafene nzajya nandikaho.
Nkivuga ibitekerezo byanyu, nibutse ko najyaga nandika ko ibitekerezo by’abaturage byahabwa umwanya mu kumufatira ibyemezo. Reka ejo bundi Mafene nsome inkuru ko umuturage yakubiswe iz’akabwana kaneye mu nzuzi impamvu ari imwe gusa: Yatumye ijambo nyakatsi rijya muri mudasobwa ! Muti Mafene wikabya ! Ntabwo nkabije. Kudasoma amakuru kwanyu namwe…Harya ngo muzajya mwisomera Mafene gusa ? Oya, nimusome byinshi mumenye ubwenge, abahanga ni bo baturage u Rwanda rukeneye.
Ntabwo nkabije rero. Iyo mu Burengerabwaryo ngo abayobozi bakubise umuturage neza neza azira ko inzu ye isakaje ibirere, ndetse ategekwa kwisenyera no kuyivamo. Ibaze nawe! Ibi ni byo Mafene nanga. Ariko bayobozi, muri imashini zikoreshwa cyangwa muri abantu batekereza ndetse mugashyira mu gaciro ? Ibi ndabyemera wenda Mafene ngendeye kuri uru rugero ariko hari n’izindi: Ni nde wafatiriye abaturage mu nzira bajya mu isoko ngo babanze bishyure mituweli? Si mwe se? Ni nde wirukankanye umukecuru akavunika amaguru amwishyuza mituweli? Si mwe se? Ni nde wasenyeye umuturage amuziza kubaka mu buryo butemewe n’amategeko kandi mwaramuhaye ibyangombwa byo kubaka? Si mwe se? ubu se mvuge iki ?
Mafene nemera kandi nzi ko Nyakatsi ari icumbi ridakwiye umunyarwanda wo mu kinyejana cya 21. Ariko kandi, Umunyarwanda uyirimo ntakwiye kuba igicibwa. Ntakwiye gukubitwa izasagutse kuri Yesu kandi yaramucunguye. Ntakwiye..oya; ntakwiye kuryozwa ubukene wenda yarazwe n’amateka. Harya reka mbabaze, bya byiciro by’ubudehe simwe mubisohora? Iyo musohoye raporo ko mu cyiciro cya mbere harimo ingo 376,192 zigizwe n’abantu 1,480,167. Ni ukuvuga ko ari 16% by’Abanyarwanda bose, kandi mukagaragaza ko muri iki cyiciro harimo abadafite inzu, batanabona uburyo bworoshye bwo kuyikodesha baninjiza amafaranga bibagoye, ababona ibibatunga bibagoye cyangwa ababyeyi bagasimburana n’abana kurya….mukeka ko baba mu nzu zimeze gute?
Mafene birancanga nkabura icyo navuga ariko kandi Minisitiri w’Imiyoborere ngo afite igisubizo. Ejo rwose ni bwo nasomaga ko Minisitiri Kaboneka yasuye akarere kamwe inshuro 2 mu minsi 20. Ibi ni ibintu mafene nashimye ariko nk’uko nsanzwe ntabwo natunguwe. Minisita, kariya karere ni urugero rwiza rw’ibibera mu tundi turere. Ntabwo nkubwiye ngo bose ubahagarike da! Oya, ahubwo umuturage akwiye indi nzira yajya atambutsa ikibazo n’icyifuzo. Uvanyemo twa dusanduku tw’ ibitekerezo n’inama na za tirifoni duhamagara tugasanga abatwitabye aribo twashakaga kurega.
Numvise ko abakubise uriya muturage mwabahagaritse abaturage bagakoma amashyi cyane. Nanjye ntakubeshye nakuye ingofero. Ariko se bwana minista niba unyemereye reka nkubaze: Rwose ntabwo nkubahutse pe kuko hari intera ndende cyane hagati ya Mafene na minisitiri gusa icyo mwise imiyoborere myiza kikagabanya iyi ntera; kubahagarika gusa birakwiye cyangwa uriya muturage agomba no guhabwa ubutabera?
Mafene nk’umuturage wavukiye mu cyaro cya Nyamasheke ngakurirayo, nzi uburyo abaturage batinya abayobozi bo hasi hariya. Yewe n’uwigeze kuba umuserire aratinywa! Nzi cyane n’imibereho yabo ku buryo kabone n’iyo yarenganijwe gute atazajya kurega gitifu wamuhohoteye kariya kageni. Wowe se, nanjye ndabumva, harya gutanga ikirego mu rukiko ntibyageze mu bihumbi makumyabiri n’ibindi ra? Bazayakura he se ngo batange ikirego?
Yaba uriya muturage wakubiswe, yaba n’abandi bagiye bahura n’ihohoterwa nka ririya hitwaje imbaraga abo bagabo n’abagore bahabwa n’imyanya barimo, ubutabera burakwiye. Mafene nifuza ko bwana Minisitiri uko mwafashe iya mbere mukajya guhagarika bariya mwanatera intambwe ya mbere mukabatumiza mu butabera ubundi n’abandi bikababera urugero. Umunyarwanda si uwo kuragizwa imigeri.

Niyonkeshamahoro Fred uvuga ko yakubiswe na Gitifu wa Kimihurura (Ifoto Ndayishimye JC)

Source: IzubaRirashe

Exit mobile version