Site icon Rugali – Amakuru

Madamu Nadine Claire Kasinge Yatorewe Kuba Perezida W’ishyaka Ishema Ry’u Rwanda

Nk’uko byatangajwe nyuma y’inama y’ishyaka Ishema ry’u Rwanda yabereye i Paris mu Bufaransa tariki ya 6 Gicurasi 2018, hatowe abayobozi bashya b’iri shyaka ku buryo bukurikira:

Perezida: Nadine Claire Kasinge

Visi Perezida : Chaste Gahunde

Umunyamabanga nshingwabikorwa : Vénant Nkurunziza

Umubitsi : Virginie Nakure

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga nshingwabikorwa, Vénant Nkurunziza, risobanura ko iriya nama idasanzwe yari umwiherero. Abayihuriyemo  bari bagamije kungurana ibitekerezo ku bibazo by’ingutu bikomereye abanyarwanda muri iki gihe. Nk’uko Umunyamabanga nshingwa bikorwa akomeza avuga ko, abagize ubuyobozi basanze ari ngombwa gukomeza umurego mu rugamba biyemeje kugira ngo mu Rwanda hashyirweho ubutegetsi bushyize imbere inyungu rusange kandi bushingiye ku mahame ya demokarasi binyujijwe mu ndangagaciro z’ukuri, ubutwari n’ugusaranganya ibyiza by’igihugu.

Ikigaragara muri aya matora ni uko, uwashyira mu gaciro, kandi akagendera ku mikorere y’aho isi ya none igeze, koko byari bikwiye ko hatorwa undi Perezida w’ishyaka kuko uwari usanzwe (ari we Padiri Thomas Nahimana), ari ku mirimo ya « Perezida wa guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ». Ikindi kigaragara na none ni uko ishyaka rivuga ko rishaka kongera umurego mu bikorwa, ibyo rero akenshi bijyna no guhindura abari basanzwe mu myanya runaka.

Ishyaka Ishema ry’u Rwanda riamze imyaka itanu rivutse kuko ryashinzwe mu mwaka w’2013.

Source: lecpinfo.org

Exit mobile version