Site icon Rugali – Amakuru

Madamu Ingabire yabwiye BBC ko arebye uko Tom Ndahiro amwibasira mu binyamakuru mu Rwanda, abona amategeko yonyine ariyo ashobora kumurengera

Mugihe abantu benshi bategereje icyo RIB izatangaza kukirego cya madame Ingabire Victoire Umuhoza yarezemo bwana Tom Ndahiro tumenyereye kumazina ya Peter Mahirwe noneho uyu muhezanguni yavuze ko Ingabire Victoire ameze nka Ebola kandi atagirana ibiganiro nawe.

Ngiyo Rwanda, Kagame igihe cyose duhora tuvuga ko Kagame ariwe wazanye urwango rukabije mubanyarwanda.

Kurikira amagambo ya Tom Ndahiro yabwiye BBC Gahuza miryango 👉, Bwana Ndahiro avuga ko ntacyo yavuze kuri Ingabire kitari cyo, ndetse yemeza ko n’abantu bose babona Ingabire Victoire nk’umunyapolitiki aho kuba umunyabyaha bibeshya.

Akavuga kandi ko atiteguye guhangana mu biganiro (debate) na Victoire Ingabire kuko amubona nk’umunyabyaha wabihamijwe n’inkiko.

Madamu Ingabire yabwiye BBC ko arebye uko Tom Ndahiro amwibasira mu binyamakuru mu Rwanda, abona amategeko yonyine ariyo ashobora kumurengera kuko abona “Bwana Ndahiro asa nk’aho nta bupfura agira”.

Ati: “Urebye amateka igihugu cyacu cyanyuzemo, jenoside yakorewe Abatutsi yabaye kubera ko abantu batotejwe, abantu bagahamagarira abandi kubashyira mu kato, urebye nibyo akora”.

Avuga ko na nyuma yo gutanga ikirego Bwana Ndahiro yakomeje kumwibasira.

Ati: “…..kuko na tariki ya 31 z’ukwezi gushize yanditse indi nyandiko angereranya na Ebola, avuga ko bagomba kunshyira mu kato.

RNC France

Exit mobile version