Site icon Rugali – Amakuru

MADAMU CHANTAL MUTEGA NI MUNTU KI? Aratwibwira ku buryo burambuye kuri Radio IJWI RYA RUBANDA (http://ijwiryarubanda.com) kuri uyu mugoroba wose, guhera saa 18h00 isaha y’i London.

Muri make, Chantal Mutega ni umunyarwandakazi wo mu bwoko bw’abatutsi. Igihe abatutsi bene wabo biyise Inkotanyi bateraga u Rwanda mu mwaka w’1990, Chantal yarazifannye arazishyigikira nk’abandi batutsi bumvaga ko zizanywe no gushyiraho demokarasi nyayo, ko zije kuvanaho ubusumbane n’akarengane mu Rwanda.

Ubu ariko yarazizinutswe cyane kubera ubugome bwazo ndengakamere no kubera ko zubakira byose ku kinyoma n’irondakoko. Ku birebana n’amarorerwa Leta y’inkotanyi ihatira bose kwita ubu ngo ‘jenoside yakorewe abatutsi’, Chantal aragira ati:
“UKO NAGERAGEJE KWINJIZA MU MUTWE WANJYE NGO NJYE MVUGA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI NIKO REVOLTE YAGENDAGA YIYONGERA MURI NJYEWE, REVOLTE RWOSE KU BURYO NAGEZE AHO NKUMVA NGIYE GUTURIKA…”

Yageze aho rero afata icyemezo cyo kwinjira muri politiki, agaharanira kuvanaho ubutegetsi bw’agatsiko k’abatutsi bateye igihugu biyita inkotanyi. Ubu Chantal Mutega ni Ministri w’Uburezi muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu Buhungiro yagiyeho kuri 20/02/2017 iyobowe na Nyiricyubahiro Padiri Thomas Nahimana.

Chaste Gahunde

Exit mobile version