Madame Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda kur’uyu wa mbere bakiriye intumwa mu nteko ishinga amategeko b’igihugu cy’Ubwongereza iwe mu rugo kwa Madame Ingabire. Ese kuki bahisemo kumusura iwe mu rugo ku munsi CHOGM yari butangirireho? Iki gikorwa abantu benshi bagize icyo bakivugaho ariko abo bose bishimiye icyo gikorwa. Hari n’abavuze mu rwenya bati “CHOGM yimuriwe mu rugo rwa Madame Ingabire Victoire”! Undi nawe ati “CP John Badega yafunze imihanda yose ariko yibagirwa gufunga ujya kwa Madame Victoire Ingabire!”
Muri make uko numvise Madame Victoire yavuze kw’ijwi ry’Amerika, mu byo baganiriye n’izo ntumwa za rubanda z’Ubwongereza hari kimwe bibagiwe kubaganirizaho kandi k’ingenzi cyane aricyo “ubwicanyi bukomeje gukorerwa abanyarwanda batavuga rumwe na Kagame n’iyica rubozo rikorerwa abafunzwe bazira ibitekerezo byabo.