Pam Philios
Nkunda umuntu ntacyo ampaye …Reka mbabaze, ese mubona muri aba banyapolotiki bari hanze aha ndetse n’abafana babo ari bangahe bakora nk’ibyo Victoire akora? Ni bangahe baramutse bari mu Rwanda batotezwa nk’uko uyu mubyeyi ahozwa ku nkeke, batinyuka kubirengaho bagatumaho abana babo ndetse n’abuzukuru babo bari i Burayi muri confort kuza kubasura muri ruriya Rwanda rwuzuye imitego mitindi? Mumbwire niba hari undi mubona wabikora …
Raissa buriya urukundo yakundaga u Rwanda ruriyongera kandi inkundura azarurwanira muzaba mureba kuko hari ibibazo atari azi yumvaga gusa ubu agiye kubirebesha amaso kandi bizamurema mo ikintu cyiza … Buriya butegetsi butindi ubwoba ntago buzabukuraho kuko nihatabaho kwitanga no gushira amanga uwimye azarinda ahonoka akitwicaye ku gakanu! Arurage abana be twe turaho turebera … Imitego ni ubwo mu Rwanda ihari ndetse ukaba wanayigwamo niba uri umunyapolotiki mwiza kuyikwepa nibyo bitwereka itandukaniro riri hagati yawe n’abayoboke bawe kuyihungira i bwotamasimbi by’iteka si igisubizo gihamye! Dukwiye gutinyuka kandi tugatanga ingero z’ibyo tuvuga!
Victoire Ingabire ni intwali kugeza ubu ntashidikanya ho! Yashize amanga mbese abandwa habona kandi urukundo akunda u Rwanda ni nta makemwa nizere ko amaherezo ruzamwitura akagera ku migambi myiza arufitiye!!!
Nkunda kuvuga nti ikintu cyose utakwitangira ngo uhare amagara yawe urakiryarya ntugikunda uruzira imbereka!
Mureke dushire ubwoba twese hamwe tuzatsinda tujishure iriya ngoyi!