Umuvugizi wa Leta ya Uganda Ofwono Opondo yatangaje ko Perezida Museveni yihanganiye cyane uwahoze ayobora Police ya Uganda, Gen Kale Kayihula mu myaka 12 bakorana. Ngo icyatumye adakomeza kumwihanganira ni uburyo yakurikiranye urupfu rw’uwahoze amwungirije Andrew Kaweesi wishwe arashwe muri Werurwe, 2017.
Museveni ngo yababajwe n’uburyo Kayihura yitaga ku bibazo by’umutekano muke birimo impfu z’abantu bakomeye nka AIGP Adrew Kaweesi
Opondo yavuze ko mu myaka yose Gen Kayihula yari amaze ayobora Police yagerageje kuzamura ubunyamwuga bwayo ariko ngo mu myaka ibiri ishize ngo hari amakosa yakoze akomeye yatumye abaturage batangira kwinubira imikorere ya Police.
Kimwe muri byo ni urupfu rwa Assistant Inspector General of Police Andrew Kaweesi.
Mu gihe cya vuba aha kandi ngo habaye impfu z’abantu bari bazwi kandi amaperereza agatinda kugira icyo ageraho cyangwa ntagire n’icyo ageraho, bikababaza abaturage.
Urupfu rwa bamwe mu bayobozi bakuru b’Abasilamu, urupfu rw’umuhanzi Radio n’abandi ngo byatumye Perezida Museveni yibaza niba Police igikora akazi kayo neza.
Ikinyamakuru Monitor kivuga kandi ko imikoranire mibi no guhangana hagati ya Gen Kale Kayihula na Gen Tumukunde wari Minisitiri ushinzwe umutekano mu gihugu imbere nabyo bitashimishije Perezida Museveni. Bityo kubasimbuza bombi byari bikwiye kandi byari bigeze aho atabasha kwihanganira.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW